Kirehe: Babwiye RIB Ibibazo Baterwa N’Amakimbirane Ku Masambu

Abaturage b’imirenge ya Nyamugari na Mushikiri mu Karere ka Kirehe babwiye abagenzacyaha ba RIB ko imwe mu mpamvu zikurura amakimbirane hagati yabo ari izishingiye ku masambu.

Itsinda ry’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, ishami ry’ubushakashatsi no gukumira ibyaha, iri mu Karere ka Kirehe mu bukangurambaga bugamije kubwira abaturage ubwoko bw’ibyaha bibugarije n’uburyo bwo kubyirinda.

Abatuye mu Mirenge yavuzwe haruguru babwiye abagenzacyaha ko hari ubwo abagize imiryango bagirana amakimbirane aterwa no kutumvikana ku mugabane umwana aba ashaka rimwe na rimwe bikaba byatuma babipfa.

Muri uko kubipfa hari n’ubwo habaho gukubita, gukomeretsa ndetse n’urupfu.

Hari umuturage w’aho witwa Murindangabo watubwiye ko impamvu ubutaka bujya buteza ikibazo ari uko akenshi amaramuko y’abahatuye aturuka k’ubuhinzi n’ubworozi.

Murindangabo ati: “Inama ufite ubutaka aba afite ubutunzi butageranywa. Hari umwana ahabwa ubutaka akabugaya bikazamura umwuka mubi hagati ye n’ababyeyi be.”

Icyakora bisa n’aho ikibazo cy’amasambu atari umwihariko w’i Kirehe gusa kuko n’ahandi ari uko.

Mu Karere ka Nyamasheke n’aho hari umusore wishe Nyina amuzijijije ko ngo yangaga kumuha ubutaka.

Amakuru avuga ko uwo mubyeyi yangaga ko umuhungu we yazabugurisha bukamupfira ubusa.

Ab’i Kirehe bagiriwe inama…

Abagenzacyaha ba RIB babwiye abaturage bo muri Nyamugari na Mushikiri ko iyo amakimbirane adakumiriwe hakiri kare akura akazavamo gukubita, gukomeretsa ndetse n’urupfu.

Jean Claude Ntirenganya agira abaturage inama

Bavuga ko nk’uko kwa muganga bemeza ko kwirinda biruta kwivuza, ngo no gukumira icyaha ukirinda kugikora birinda ingaruka zirimo gufungwa n’ibibazo bijyanirana nabyo.

Umuyobozi mu Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ishami ry’ubushakashatsi no gukumira ibyaha witwa Jean Claude Ntirenganya yabwiye abaturage ko bagomba kuzibukira ibyo kwihanira kandi aho bumvise amacakubiri ayo ari yo yose bakahatangaho amakuru.

Yababye abaturage kujya bandikisha ubutaka, buri wese akagira icyangombwa cyabwo, igize icyo apfa n’undi kuri iki kibazo akakigeza ku buyobozi bw’ibanze.

Avuga ko bizatuma habaho gukumira no kwirinda ko ibintu byaba bibi haba ku wabikorewe no ku wabikoze.

Yasabye abaturage kuzibukira ibyo kwihanira.

Abaturage kandi batakambiye RIB ngo izabakorere ubuvugizi ku bashinzwe ubukerarugendo kubera ko ngo imvubu zibarembeje zibonera.

Bandikaga ibibazo by’abaturage
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version