Intambara Ziri Kwiyongera Ku Isi: Turikiya Iri Gutegura Indi Kuri Syria…

Hafi  y’u Rwanda intambara iraca ibintu mu Burasirazuba bwa DRC, muri Mozambique irakomeje hagati y’abarwanyi bavugwaho iterabwoba n’ingabo za Leta zifatanyije n’iz’ibihugu by’inshuti, u Burusiya na Ukraine ni uko, u Bushinwa burayitegura kuri Taiwan…none na Turikiya iri kuyitegura kuri Syria!

Isi iri mu bihe bikomeye kubera ko uretse n’intambara ziri kwiyongera, ku isi hari ibindi bibazo birimo indwara z’ibyorezo nka Ebola, COVID-19 n’ibindi bibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

COVID-19 yari imaze iminsi ivugwaho gucika intege henshi ariko muri iyi minsi yongeye kwibasira u Bushinwa ari nabwo yatangiriyemo mu mpera z’umwaka wa 2019.

Ku byerekeye intambara, iya Ukraine n’u Burusiya ntaho iragera.

- Advertisement -

N’ubwo bamwe bavuga ko u Burusiya burikuyitsindwa ariko ntawamenya ibiri mu mutwe wa Vladmir Putin usanzwe uyobora iki gihugu kuko hari n’abemeza ko atazemera gutsindwa ahubwo ‘ashobora’ kuzakoresha intwaro za kirimbuzi akarimbura Ukraine.

Ingabo z’Amerika na OTAN/NATO ziherutse kumuburira ko natangira no kubigerageza zizatsemba ingabo ze zose ziri ku butaka bwa Ukraine n’ahandi zifite ibirindiro.

Mu gihe ibya Ukraine n’u Burusiya bisa n’ibigeze ku cyiciro cya kabiri, ubundi bwoba buhari ni uko u Bushinwa bushobora kuzagaba ibitero kuri Taiwan bukabikora butunguranye k’uburyo Amerika n’ibindi bihugu bizagorwa no kuyitabara.

Iyi ntambara yo hari abavuga ko izaba nko mu myaka itatu, ine, itanu…iri imbere.

Igihe cyose yazabera, izaza ije ‘kongera ibisebe mu binyoro’.

Bivuze ko izaza ije kurushaho gutuma ibintu biba bibi kuko n’ubundi bitameze neza muri iki gihe.

Ubushinwa burwanye na Taiwan byazatuma n’Amerika yinjira muri iyi ntambara kandi niba hari ikintu umuntu wese utekereza neza atakwifuza ni intambara yahuza u Bushinwa n’Amerika.

Ingaruka ku bukungu bw’ibindi bihugu bisigaye bwajya hasi ndetse hasi cyane!

Ahandi hashobora gutangira intambara kandi uko bigaragara izaba ikomeye ni hagati ya Israel na Palestine.

Ababivuga babishingira ku ngingo y’umwuka w’intambara umaze iminsi uri hagati y’Abanya Israel na Palestine.

Uyu mwuka wazamuwe ahanini ni uko abanya Palestine barakajwe n’uko Israel ikomeje kubaka inzu mu bice bivugwa ko yambura ku ngufu abaturage ba Palestine cyane cyane muri Gaza ahitwa West Bank.

Israel kandi irashinjwa ko ari yo yaba iri inyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi ibera muri Iran.

Itangazamakuru ry’i Teheran niryo rikunze kubivuga ndetse riherutse kwandika ko ba maneko ba Israel bari inyuma y’igisasu giherutse guhitana umu Colonel wa Iran.

Icyo gisasu cyahitanye abantu benshi[harimo n’uwo mu Col) ubwo bari bari mu myigaragambyo yaberaga muri umwe mu mijyi ya Iran.

Israel irabihakana.

Intambara hagati y’ingabo za Israel n’abarwanyi ba Hamas irateganywa kubera ko hari amajwi y’abanyapolitiki bakomeye muri Israel batangiye gusaba igihugu cyabo ko hajyaho Guverinoma vuba na bwangu kugira ngo iterane igire icyo ikora ku bantu bagabye ibitero by’iterabwoba kuri uyu wa Gatatu Taliki 23, Ugushyingo,2020.

Indi mpamvu abantu baheraho bavuga ko hari intambara iri gutegurirwa muri Minisiteri y’ingabo za Israel ari uko n’umugabo uherutse gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe ari Benyamin Netanyahu.

K’ubutegetsi bwe  bwabanje, yategetse mu bihe bitandukanye  ko ingabo ze zitangiza ibitero  kuri Gaza.

Byakorwaga mu rwego rwo guca intege abarwanyi ba Hamas babaga bamaze iminsi barasa muri Israel.

Muri iki gihe rero hari andi makenga ko bishoboka ko hari indi ntambara iri gutegurwa bucece.

Turikiya nayo iri gutegura indi ntambara…

 Mu gihe isi irangamiye ibiri kubera muri Ukraine n’u Burusiya,  i Ankara naho bari gutegura intambara kuri Syria.

Perezida w’iki gihugu Bwana Tayyip Erdogan  aherutse kubwira abagize ishyaka rye ko ingabo ze zirwanira ku butaka ziri kwiyegeranya kugira ngo azatangize ibitero byeruye biciye ku butaka.

Bizaba ari  ibyo kuvana ku izima abarwanyi b’aba Kurd bava muri Syria bakamutera.

Mu minsi ishize ingabo ze zirwanira mu kirere zatangiye ibitero byo mu kirere ariko ngo ni intangiriro z’ibindi bitero biremereye bizaca ku butaka.

Yavuze ko igihe nyacyo nikigera azategeka ingabo ze gutangiza ibitero byo k’ubutaka kandi ngo akeka ko icyo gihe ‘kitazatinda’ kugera.

N’ubwo u Burusiya buherutse gusaba Erdogan kutihutira gutangiza iriya ntambara, undi yabusubije ko ibyo ari ikibazo kireba ubusugire bw’igihugu cye.

Ibitero byo mu kirere bya Turikiya bimaze guhitana abantu 254 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ingabo z’iki gihugu.

Isi y’ubu irimo ibibazo k’uburyo henshi ku isi abantu babaye ba ‘mbarubukeye’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version