Imyidagaduro Mu Rwanda Yaranzwe N’Iki Mu Mwaka Wa 2021?

Urupfu rwa Kabaka Jay Polly, abahanzi bashya bakunzwe nka Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Niyo Bosco, Koffi Olomide, Ikanzu ya Miss Ingabire Grace muri Miss World ni zimwe mu nkuru zikomeye zaranze imyidagaduro yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

Kubera ko umwaka wa 2020 warangiye nta muntu uheruka imyidagaduro ibera mu ruhame, uwa 2021 waje usa n’uje gutanga ihumure ariko nabwo abantu ntibaburaga kwidagadura bafite ubwoba bwo kwanduzanya.

Bimwe mu byaranze uyu mwaka muri rusange ni uko byibura abantu bemerewe guhura baridagadura, barabyina, ndetse haba n’ibitaramo.

Utubyiniro n’utubari byarafunguwe.

- Kwmamaza -

Umuhanzi w’Umunyarwanda wahiriwe n’uyu mwaka kurusha abandi ni Bruce Melodie wakoresheje igitaramo kikitabirwa cyane, akinjiza ifaranga.

Bruce Melodie

Mu makuru meza ku bakunzi b’umuziki,  ntawe uzibagirwa igitaramo cya Koffi Olomide cyabereye muri Kigali Arena ariko kiba nyuma y’impaka zabaye ndende bamwe bamwamagana ngo ahohotera abagore abandi bo bemeza ko ibyo bireba inkiko ‘bitagombye kubuza impala gucuranga.’

Byarangiye abakunzi ba Rumba babyinnye umuziki, iby’uko Koffi adakwiriye kwakirwa i Rwanda birangirira aho.

Nyuma y’igitaramo cya Koffi Olomide, Umunyarwanda Bruce Melodie wari ufite icyizere ko bari bukorane indirimbo yaramutegereje ngo bajyane kwa Producer Element bayikore, ikirari kiruma.

Koffi Olomide yasusurukije ab’i Kigali abamwamaganaga baraceceka

Mu makuru mabi ku bakunzi b’umuziki cyane cyane injyana ya Hip Hop ni urupfu rwa Jay Polly wapfuye mu ijoro rya tariki ya 01, Nzeri, rishyira iya 02, Nzeri, 2021.

Icyo gihe amakuru yatugeze ho yavugaga ko  yazize uruvange rw’ibintu birimo alcool ikoreshwa biyogoshesha, amazi ashyushye n’isukari byavanzwe n’abo bafunganywe maze arabinywa.

Inkuru ye yababaje Abanyarwanda benshi barimo abaraperi bagenzi be nka Riderman, Bulldog  n’abandi.

Indi nkuru yavuzwe mu myidagaduro ni ikanzu Miss Rwanda Ingabire Grace yambariye mu irushanwa rya Miss World ryabereye muri Puerto Rico.

Iyi kanzu yavugishije benshi

Umwe mu bantu bazwi mu myidagaduro mu Rwanda witwa Murokore yabwiye Chita Magic TV ko mu makanzu abakobwa bari bambaye ubwo biyerekanaga iya Miss Ingabire Grace wari uhagarariye u Rwanda ari yo yari mbi!

Ni ikanzu yateje sakwe sakwe mu ruhando rw’abanyabirori k’uburyo uwitwa Shaddyboo yavuze ko uwayidoze yagombye ‘gusaba imbabazi’ Abanyarwanda.

Murokore ati: ” Iriya kanzu niyo yari mbi mu zindi zose’

Icyazinduye Miss Ingabire Grace akajya muri Puerto Rico byarangiye atakigezeho ataha iwabo i Rwanda.

Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari mu bakunzwe kurusha abandi uyu mwaka kandi batari basanzwe bazwi cyane mu ruhando rwa muzika.

Uretse kuba baragaragaye mu mashusho menshi bari kumwe, buri wese ku giti cye hari indirimbo yakoze zimuha ‘hit.’

Juno Kizigenza

Ku ruhande rwa Juno Kizigenza yakoze indirimbo nka Umufungo, Kizigenza, Birenze, Please me, Away (yakoranye na Ariel Wayz), Monica, Mpa formula, Solid, Konsoma, Nightmare, Aracyagwa, Taruka n’izindi.

Ariel Wayz we yasohoye indirimbo nka Away, La Vida Roca, Ntabwo Yantegereza, Nobody Knows, Ndagukumbuye, May Wayz, Depanage, Mbaho na The Boy from Mars.

Uyu mukobwa nawe ntiyoroshye mu muziki!

Hari n’amakuru yavuzwe ko uru rubyiruko rugomba kuba runakundana kurusha uko bigaragara mu mashusho y’indirimbo zabo.

Undi muhanzi wabaye icyatwa ni uwitwa Niyo Bosco.

Uyu musore ufite ubumuga bwo kutabona yaje yigaragaza ko akomeye mu bahanzi bari mu Rwanda muri iki gihe.

Indirimbo yatumye benshi bamukunda ni yo yise Ubigenza ute? Yasohoye mu mwaka wa 2020 ariko irushaho gukundwa mu mwaka wa 2021 kugeza ubwo asohoye indi yaciye ibintu yise Piya Puresha.

Niyo Bosco

Niba ingamba zo gukumira COVID-19 zikomeje kubahirizwa uko zitangwa bityo iki cyorezo kigacika ku isi mu mwaka utaha wa 2022 nk’uko Bill Gates aherutse kubihanura, imyidagaduro izongera ishyuhe, hashye nk’uko ab’ubu babivuga!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version