Ibiro by’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda byatangaje ko kuri uyu wa 15, Kamena, 2022 ari bwo imyitozo yahuzaga ingabo zo mu Karere yiswe Ushirikiano Imara 2022 yarangiye.
Ni imyitozo igamije kongerera ingabo zo muri aka karere ubumenyi mu bikorwa byo kurinda inkiko zabyo ariko harimo n’ubufatanye bwa buri gihugu kugira ngo hatagira ibihungabanya igihugu kimwe bishyigikiwe n’ikindi gihugu.
The 12th EAC Armed Forces Field Training Exercise After Action Review has successfully ended in Jinja today. This marks the end of all the activities of the exercise. pic.twitter.com/V7rmjfPvXP
— Defence Spokesperson (@UPDFspokespersn) June 15, 2022
Ibihugu byitabiriye iyi myitozo ni u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, u Rwanda, Uganda na Tanzania.
U Rwanda rwoherereje yo abasirikare bayobowe na Brig General Denis Rutaha ndetse n’abapolisi bayobowe na Assistant Commissioner of Police ( ACP) David Rukika.
Baba abapolisi baba n’abasirikare mbere y’uko burira indege babanje guhabwa amabwiriza n’abayobora aho bibukijwe ko ikinyabupfura, umurava ari byo bigomba kubaranga, bakirinda kuzasiga u Rwanda icyasha ahubwo bakazacyura inganji.
Umunsi wo gutangiza iriya myitozo ku mugaragaro witabiriwe n’umugaba w’ingabo z;u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.
Kuri iyi nshuro abasirikare bitabiriye ariya mahugurwa bibukijwe gukorana bya hafi kugira ngo bafatanye gucungira umutekano akarere ibihugu byabo biherereyemo.
Ibi ariko ni icyifuzo kimaze igihe ariko kitaragerwaho kubera imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri aka gace.
Iyi mitwe ituma umuhati wa Politiki wo gutuma aka karere gatekana utagerwaho ahubwo kagahora mu ntambara z’urudaca.