Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imyumvire Mibi Iri Mu Bitera Impanuka Zo Mu Muhanda-Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imyumvire Mibi Iri Mu Bitera Impanuka Zo Mu Muhanda-Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2023 7:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda ari imyumvire idahwitse igirwa na bamwe mu bakoresha umuhanda.

Abakoresha umuhanda ni abantu bose bawugendamo mu buryo butandukanye.

Hari abawugendamo bakoresheje ibinyabiziga( batwawe cyangwa bitwaye) hakaba n’abawukoresha bawugendeshamo amaguru.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano avuga ko imyumvire mibi ku mikoreshereze y’umuhanda igira uruhare mu burangare n’ubuteganye buke kandi ibi biha  impanuka urwaho.

Abenshi mu bafite ibinyabiziga ntibaramenya kwihanganira abatabifite cyangwa abafite ibinyabiziga bito ku byabo.

Kutihanganirana mu muhanda ngo uwatanze undi kwinjira mu cyerekezo yihanganirwe abanze ahite, undi abone kuza, nabyo biri mu biteza impanuka.

Ikindi kibazo kiriho ni ugutinda gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyane cyane ibitwara imizigo iremereye n’ibitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Mu mezi make ashize hirya no hino mu Rwanda humvikanye impanuka zaterwaga n’amakamyo bita Howo, bivugwa ko yacikaga feri.

Byateje ubwoba mu Banyarwanda, bamwe batangira kwibaza ubuziranenge bw’izi modoka zikorerwa mu Bushinwa.

Umwanzuro waje kuba uw’uko abashoferi bazitwara ari bo bafite ubumenyi buke, umunaniro mwinshi n’ubunararibonye budahagije mu gutwara imodoka zipakira toni nyinshi.

Indi mpamvu itera impanuka kandi ishamikiye ku myumvire mibi ni ugukora amaturu menshi akorwa n’abashoferi batwara imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange n’abatwara amakamyo.

Abatwara ibi binyabiziga bakora amaturu menshi kugira ngo bandikirwe menshi ariko ibi bigira ikiguzi kinini!

Muri uko kwiruka kugira ngo binjize menshi bashimishe ba shebuja, bamwe barananirwa bagasinzira imodoka zikagwa mu manga.

Ku makamyo ajya cyangwa ava hanze y’u Rwanda, hari gahunda imaze iminsi yo kubakira abashoferi aho baruhukira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Uwase Patricie aherutse kubyemeranyaho n’ubuyobozi bw’Umuhora wo Hagati ugera i Dar es Salaam kugira ngo kubaka aho abashoferi baruhukira byihutishwe kuko ‘byaganiriweho kenshi’.

Polisi yaraye ibwiye itangazamakuru ko ubufatanye mu kubwira abantu uko bakwirinda ibyateza impanuka, ari umusanzu waryo kandi ufitiye igihugu akamaro.

DIGP Vincent Sano yashimye itangazamakuru ko rikora uko rishoboye rigafasha Polisi mu bukangurambaga ( ku isonga ni Gerayo Amahoro) butandukanye bugamije umutekano ariko abasaba gukomereza muri uwo mujyo.

Hari mu nama nyunguranabitekerezo n’abanyamakuru yateguwe ku bufatanye bw’umuryango witwa Health People Rwanda (HPR) n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (RMC) mu rwego rwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe umutekano wo mu muhanda kizihijwe ku nshuro ya karindwi.

TAGGED:AbaturagefeaturedImpanukaPolisiRwandaSanoUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yaganiriye N’Inzego Z’Umutekano W’u Rwanda
Next Article Hari Abiga Kaminuza Ya UTB Basabwe Kwimenyereza Umwuga Batize
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUtuntu n'Utundi

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?