Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda ari imyumvire idahwitse igirwa na bamwe mu bakoresha umuhanda.
Abakoresha umuhanda ni abantu bose bawugendamo mu buryo butandukanye.
Hari abawugendamo bakoresheje ibinyabiziga( batwawe cyangwa bitwaye) hakaba n’abawukoresha bawugendeshamo amaguru.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano avuga ko imyumvire mibi ku mikoreshereze y’umuhanda igira uruhare mu burangare n’ubuteganye buke kandi ibi biha impanuka urwaho.
Abenshi mu bafite ibinyabiziga ntibaramenya kwihanganira abatabifite cyangwa abafite ibinyabiziga bito ku byabo.
Kutihanganirana mu muhanda ngo uwatanze undi kwinjira mu cyerekezo yihanganirwe abanze ahite, undi abone kuza, nabyo biri mu biteza impanuka.
Ikindi kibazo kiriho ni ugutinda gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyane cyane ibitwara imizigo iremereye n’ibitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Mu mezi make ashize hirya no hino mu Rwanda humvikanye impanuka zaterwaga n’amakamyo bita Howo, bivugwa ko yacikaga feri.
Byateje ubwoba mu Banyarwanda, bamwe batangira kwibaza ubuziranenge bw’izi modoka zikorerwa mu Bushinwa.
Umwanzuro waje kuba uw’uko abashoferi bazitwara ari bo bafite ubumenyi buke, umunaniro mwinshi n’ubunararibonye budahagije mu gutwara imodoka zipakira toni nyinshi.
Indi mpamvu itera impanuka kandi ishamikiye ku myumvire mibi ni ugukora amaturu menshi akorwa n’abashoferi batwara imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange n’abatwara amakamyo.
Abatwara ibi binyabiziga bakora amaturu menshi kugira ngo bandikirwe menshi ariko ibi bigira ikiguzi kinini!
Muri uko kwiruka kugira ngo binjize menshi bashimishe ba shebuja, bamwe barananirwa bagasinzira imodoka zikagwa mu manga.
Ku makamyo ajya cyangwa ava hanze y’u Rwanda, hari gahunda imaze iminsi yo kubakira abashoferi aho baruhukira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Uwase Patricie aherutse kubyemeranyaho n’ubuyobozi bw’Umuhora wo Hagati ugera i Dar es Salaam kugira ngo kubaka aho abashoferi baruhukira byihutishwe kuko ‘byaganiriweho kenshi’.
Polisi yaraye ibwiye itangazamakuru ko ubufatanye mu kubwira abantu uko bakwirinda ibyateza impanuka, ari umusanzu waryo kandi ufitiye igihugu akamaro.
DIGP Vincent Sano yashimye itangazamakuru ko rikora uko rishoboye rigafasha Polisi mu bukangurambaga ( ku isonga ni Gerayo Amahoro) butandukanye bugamije umutekano ariko abasaba gukomereza muri uwo mujyo.
Hari mu nama nyunguranabitekerezo n’abanyamakuru yateguwe ku bufatanye bw’umuryango witwa Health People Rwanda (HPR) n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (RMC) mu rwego rwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe umutekano wo mu muhanda kizihijwe ku nshuro ya karindwi.