Hari Abiga Kaminuza Ya UTB Basabwe Kwimenyereza Umwuga Batize

Muri Kaminuza y’ubukerarugendo n’ikoranabuhanga, UTB, ishami rya Rubavu n’irya Kigali mu mashami ya BBM(Business Management)na CE( Computer Engineering) haravugwa amakuru y’uko hari bamwe mu bahiga basabwe kujya kwimenyereza umwuga kandi ari bwo bakigera mu mwaka wa mbere. Byarabatunguye!

Ntibyarangiriye aho kuko, nk’uko UMUSEKE ubivuga, hari benshi muri bo bavuga ko bagiye kurangiza amezi atanu batagera mu ishuri kandi ngo iyo babajije impamvu yabyo, bimwa amatwi.

Hari uwagize ati: “  Byatangiye tuza kwiga bakatubwira ngo tujye kwimenyereza umwuga (Internship). Nyine biradutungura kuko ari bwo twari tukigera ku ishuri,  tutaragera no mu mwaka wa kabiri kandi ubusanzwe umuntu ajyayo ageze mu mwaka wa gatatu mu gihembwe cya mbere”.

Uwo munyeshuri utashatse ko batangaza amazina ye avuga ko bagiye gukora imenyerezamwuga kuva mu Ukuboza(2022) kugera muri Werurwe, 2023 nyuma ntibongeye gusubira mu masomo.

- Advertisement -
Bamwe biga Computer Engineering

Ikibababaza kurushaho ni uko nta bisobanuro bifatika bahabwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza.

Hari uwagize ati: “  Tumaze igihe tutiga. Faculity yacu barayihagaritse ku ishuri. Ariko ntabwo tuzi impamvu bayihagaritse. Tugerageza gukorana inama n’ubuyobozi, tukava mu rugo ariko bakatwihisha, batwemerera nabwo bakatubwira ngo dutegereze hari umuntu bohereje ngo ajye gushaka igisubizo, ntabwo bazi ngo igisubizo kiri he?”.

Avuga ko guhera mu Ukuboza, 2022 abandi banyeshuri bariga ariko bo basa n’abatabyemerewe kubera impamvu batabwirwa.

Icyakora, ikibazo cyabo ngo bakigejeje kubo kireba  haba ku Karere ka Rubavu ndetse no ku nama Nkuru y’amashuri Makuru na Kaminuza, HEC.

Babasubije ko amashami ‘yagiyeho atabifitiye ibyangombwa’.

Ikibazo ni uko ubuyobozi bw’ishuri buteruye ngo bubibabwire.

Bifuza ko ubuyobozi bwa Kaminuza bwabasobanurira uko ikibazo giteye mu buryo bweruye kandi bwumvikana, bityo ibyo kubasiragiza bigahagarara.

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha umuyobozi Mukuru Wungirije w’ikigo (Vice Chancellor) ,ari nawe uvugira iki kigo, WEIHLER Simeon, ntiyasubiza.

Mu magambo make yagize ati: “ Ntabwo nkumva neza.” Ahita akupa telefoni n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubiza.

HEC ntabyo izi…

Dr. Rose Mukankomeje

Ubuyobozi bw’Inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda( High Education Council, HEC) bwabwiye itangazamakuru ko icyo kibazo ntacyo bazi.

Umuyobozi w’iyi Nama Dr. Rose Mukankomeje ati: “Ntabwo njyewe mbizi, mubaze ishuri ryabo”.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane  hari itsinda ry’abanyeshuri bagiye ku cyicaro cy’Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza, HEC, bagezeyo, ubuyobozi bwayo bubasaba gusubira ku kigo cyabo bakazabikemurirayo kuko aribo bazi umuzi w’ikibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version