Inama Ihuza Turikiya N’Afurika Yatangiye

Perezida Paul Kagame ari mu Nama y’Abakuru b’ibihugu by’Afurika ibahuza na mugenzi wabo uyobora Turikiya. Ni inama iri kubera mu Nzu mberabyombi yitwa Istanbul Congress Center.

Iyi ni Inama ya gatatu ihuje Turikiya n’Afurika.

Ni Inama mu Cyongereza bita Africa-Turkey Partnership Summit.

Ibiganiro byo kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo byiganje ku mikoranire inoze hagati y’Afurika na Turikiya.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda na Turikiya bifitanye umubano ufite ejo hazaza.

Turikiya ni igihugu gishaka kugira ijambo muri Afurika nk’uko n’ibindi bihugu bikomeye nk’u Bushinwa, Amerika, Israel, u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi birihafite.

Ni kimwe mu bihugu byafunguye vuba Ambasade yabyo mu Rwanda.

Iki gihugu gikora kuri Aziya n’u Burayi kandi kikaba ari kimwe mu bifite ubukungu n’igisirikare byihagazeho, gikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’uburezi.

Ni Inama ya gatatu yahuje Afurika na Turikiya

Ikinyamakuru Daily Sabah giherutse kwandika ko Turikiya iherutse gutangiza mu Rwanda ishuri ryitwa Yunus Emre Institute ryigisha Ururimi rw’Abanyaturikiya.

Hari abaturage b’iki gihugu kandi bakora imirimo itandukanye mu Rwanda harimo n’iy’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda Madamu  Burcu Cevik aherutse kubwira KT Press ko n’ubwo nta gihe kinini amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, ariko yizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzaramba kandi ukabigeza kuri byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version