Inama Ya Min Gatabazi Na Ba Guverineri, Meya Bose…Yibanze Ku Zihe Ngingo?

Kuri uyu wa Mbere tariki 14, Kamena, 2021 Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yatumije inama ikomeye yamuhuje n’abayobora Intara zose, uturere twose, n’ab’inzego z’umutekano kugira ngo baganire uko ingamba ziherutse gufatwa mu kwirinda COVID-19 ‘zishyirwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye.’

Ku wa Gatandatu tariki 12, Kamena, 2021 Inama y’abaminisitiri yarateranye isuzuma uko ingamba zo gukumira icyorezo COVID-19 zitanga umusaruro, yanzura ko hari izigomba kunozwa.

Muri zo harimo ko abatuye u Rwanda bose bagomba kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa tatu z’ijoro kandi ko nta birori na bimwe byemewe.

Mu nama Minisitiri Gatabazi yaraye ayoboye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yongeye kwibutsa abo bafatanyije mu butegetsi bw’igihugu ko nta birori ibyo ari byo byose byemewe kubikorera mu ngo keretse gusa mu nzu mberabyombi, mu busitani no muri hoteli.

- Advertisement -

Abagiye gukora ibyo birori kandi bagomba kubanza kubisaba Umurenge kandi bakipimisha bose ndetse bagaterana ari 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye.

Yasabye buri Karere kongera gushyira imbaraga mu mikorere y’Itsinda ry’Akarere rishinzwe kurwanya COVID-19 kugira ngo ibikorwa byose bihuzwe kandi bikurikiranwe neza mu kurwanya iki cyorezo mu baturage b’u Rwanda.

Mu ijambo Minisitiri Gatabazi aherutse kugeza ku bayobora Akarere ka Kicukiro ubwo yari amaze gutaha imidugudu y’icyitegererezo iri mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Ayabaraya, yavuze ko kimwe mu byatumye ubwandu bwa kiriya cyorezo bwiyongera ari abaturage ba Congo-Kinshasa baherutse mu Rwanda bahunga Nyiragongo ndetse n’abatuye Uganda baje mu Rwanda.

Abaturanyi baherutse guhunga Nyiragongo ngo nabo hari ubwandu bazanye

Yavuze ko ibi byerekanwa n’uko imibare y’abanduye yiyongereye cyane mu bice bya Gatuna(Gicumbi), Kagitumba( Nyagatare) n’ahandi.

Ikindi yahavugiye kiri mu byazamuye ubwandu ni uko iyo abantu babaga bafite umugambi wo guhurira ahantu hamwe, bashakaga umwe cyangwa benshi bipimishije, akaboherereza icyemezo cy’uko basanze ataranduye hanyuma bagakuraho izina rye bagashyiraho iryabo kugira ngo bigaragare ko abitabiriye bose basanzwe ari bazima!

Yavuze ko Leta igiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukumira ko abantu banduzanya kandi abagaragayeho kwica amabwiriza ku bwirinzi bwa kiriya cyorezo bakabihanirwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi Ignacienne Nyirarukundo
Minisitiri Gatabazi niwe wayoboye iriya nama
Abayobozi b’Uturere twose batabiriye iyi nama
Ba Guverineri nabo bari bayirimo bose
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version