Mu Rugo Rwa Perezida Tshisekedi ‘Urukundo Rurakeba’

Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Denise Tshisekedi yanze guhisha amarangamutima ye, yerurira umugabo we ku mbuga nkoranyambaga  ko amukunda kandi ko amwifuriza ibyiza byose bituruka ku Mana. Hari kuri uyu munsi Perezida Tshisekedi yizihije isabukuru y’imyaka 58 amaze avutse.

Ku rubuga rwa Instagram rwa Denise Tshisekedi yanditse ati: “ Nyakubahwa Perezida sindi bwihishe mu nguni y’urugi kuko ndabizi wambona, ariko ndakumenyesha ko nishimiye kukwifuriza ibyishimo kandi uyu munsi wavutseho ni uw’amahirwe. Imana ikongerere ubwenge mu byo ukora kandi ukomeze uyubahe. Ihe umugisha intambwe zawe.”

Madamu Denise Tshisekedi  yanditse ko kuba afite umugabo umutega amatwi, akamuba hafi ari iby’agaciro kandi ko n’ubwo agira akazi kenshi, ariko atajya amuburira umwanya, ibyo akabimushimira.

Ati: “  Ndagukunda Felix”

- Advertisement -

Nta gihe kinini gishize Perezida Tshisekedi nawe atunguye umugore we akamuha indabo ku munsi we w’amavuko.

Tshisekedi yihishe mu nguni z’urugi rw’Ibiro bye ahamagaza umugore we ngo ahamusange, n’aho yari yamuteguriye indabo.

Hari tariki 09, Werurwe, 2021 ku isabukuru y’amavuko ya Denise Tshisekedi

Undi yarinjiye atungrwa no kubona umugabe we amuhobeye afite indabo.

Icyo gihe yari yatumije abantu bakozi mu Biro bye ngo baze bamufashe kwishimana n’umugore we.

Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi yizihiza isabukuru ye y’amavuko buri tariki 09, Werurwe, buri mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version