Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2020 ntikibaye

Ni icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda kubera ko ubwandu bwa COVID-19 buri kwiyongera cyane muri ibi bihe.Yari iteganyijwe kuzaba ku wa Gtatu taliki 16, Ukuboza, 2020.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusubika Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari iteganyijwe ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, kubera ubwandu bwa #COVID19 bukomeje kwiyongera.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano y’Umwaka ushize yabaye hagati ya Taliki 19 na 20 Ukuboza, 2020 ikaba yari ibaye iya 17.

Mu mushyikirano w’Umwaka wa 2019 Leta yari yihaye ingamba z’uko mu cyerekezo 2050 Abanyarwanda bazaba ari abaturage babayeho neza, bafite ubukungu buteye imbere.

- Kwmamaza -

Icyo gihe uwari Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Madamu Marie Solange Kayisire yavuze ko Abanyarwanda muri rusange bazi akamaro k’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, kandi ko ari uburyo baba bahawe wo ‘gutanga ibyifuzo byabo kandi bigashyirwa mu bikorwa.’

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ubwo yafunguraga uriya Mushyikirano yagarutse ku bibazo byari mu gihugu muri kiriya gihe, anenga abayobozi batanga uburenganzira bwo gutura mu bishanga, kuhabimura bikagorana bikanasaba Leta ingufu zirimo n’amikoro.

Icyo gihe Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya basobanurira abaturage akamaro kari mu bibakorerwa.

Umukuru w’Igihugu avuga ko n’ubwo ikintu cyaba ari ingirakamaro ariko iyo umuntu atagisobanuriwe ashobora kutagiha agaciro gifite bityo kimuhombera.

Umushyikirano wo muri 2020 wasubitswe kubera ko mu Rwanda hari ubwiyongere buri ku rwego rwo hejuru rw’imibare y’abandura n’abahitanwa na COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version