Incamake Ya Raporo Y’U Rwanda Ku Ruhare Rw’U Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Raporo yatangajwe kuri uyu wa Mbere ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yanzuye ko u Bufaransa bwayigizemo uruhare rufatika(significant) kuko rwateye ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa iriya Jenoside.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika( Associated Press) byabonye iyi raporo bivuga ko iriya raporo yanzura ivuga ko Leta y’u Bufaransa yateye ingabo mu bitugu(enabling) Guverinoma yateguraga Jenoside mu Rwanda kandi ko byagaragaraga(foreseeable) ko icyari kuzaba ari Jenoside.

Raporo yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 19, Mata, 2021 ifite paje 600.

Ivuga ko u Bufaransa ntacyo bwakoze ngo buhagarike ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi guhera muri Mata kugeza muri Gicurasi, 1994 kandi ko kuva icyo gihe bwakoze uko bushoboye kugira ngo buhishe kandi bukingire ikibaba abayigizemo uruhare.

- Advertisement -

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo iriya raporo yagejejwe ku Nama y’Abaminisitiri mu Rwanda.

Bimwe mu bika byayo, byerekana mu buryo bwumvikana ko mbere y’uko Jenoside nyirizina itangira, ubutegetsi bwa François Mitterand bwari buzi kandi bubona neza ko hari Jenoside iri gutegurwa.

Ibi ngo ntibyabubujije gukomeza gutera inkunga iriya Leta.

Abanditse iriya raporo hari aho  bagize bati: “ Guverinoma y’u Bufaransa yabonaga kandi mu buryo budasubirwaho ko hari Jenoside yategurwaga.”

Muri rusange hari ikizere ko ziriya raporo zishobora kuba intandaro y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yabwiye AP  ko kuba ziriya raporo zisohotse ari ikintu kiza gishobora guha ibihugu byombi uburyo bwo ‘guhindura umubano ukarushaho’ kuba mwiza.

Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe na UN

Raporo y’u Rwanda yakozwe n’ikigo kigenga kitwa Levy Firestone Muse kiri i Washington.

Yatangiye gukorwa muri 2017, ikorwa binyuze mu kumva ubuhamya bw’abantu ku giti cyabo, abahoze bakora n’abagikora muri Guverinoma z’u Bufaransa cyangwa iz’u Rwanda, abahanga muri za Kaminuza, filimi mbara nkuru, inyandiko z’intiti n’izatangajwe mu binyamakuru.

Humviswe kandi abatangabuhamya 250.

Mu myaka yabanjirije Jenoside nyirizina, iriya raporo ivuga ko Guverinoma y’u Bufaransa yatoje, iha intwaro Interahamwe, igira n’inama za gisirikare ubutegetsi bwa Habyarimana n’ibindi.

Ibi ngo byateye akanyabugabo abategetsi bo muri iriya Guverinoma babona ko kwanga Umututsi, kumwambura ubumuntu no kumwica ari cyo cyari gikwiye.

Ubwo Jenoside yari itangiye ndetse igeze kure ni ukuvuga hagati ya Mata na Gicurasi, 1994, abategetsi b’u Bufaransa ntibigeze babuza ab’u Rwanda kuyikora.

Opération Turquoise yaje ikererewe kuko yaje tariki 22, Kamena, 1994, hakaba hari hasigaye Abatutsi bake, abandi barishwe.

Ku rundi ruhande, abanditse buriya bushakashatsi bavuga ko batabonye icyemeza ko hari ‘abategetsi b’u Bufaransa ubwabo’ bagize uruhare muri Jenoside.

Basanze kandi u Bufaransa bwaranze nkana kwemera uruhare urwo ari rwo rwose muri iriya Jenoside, ubu hakaba hashize imyaka 27.

Ikindi basanze cyerekana ko u Bufaransa bwagize uruhare rufatika(significant) muri iriya Jenoside n’ uko bwashyize imbaraga nke mu gukurikirana, gufata no kuburanisha abayigizemo uruhare.

Kuri iki hiyongeraho ko u Rwanda rwasabye kenshi u Bufaransa kwemerera abahanga kugera ku nyandiko zivuga k’umubano wabwo na Guverinoma ya Habyarimana ariko bukavunira ibiti mu matwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version