U Rwanda Rwatangaje Raporo Y’Uruhare Rw’U Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19, Mata, 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama Y’Abaminisitiri idasanzwe iri butangarizwemo uruhare rw’ubutegetsi rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.  Ni raporo yitwa  “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi.”

Muri iyi nama haratangajwe raporo yakozwe n’impuguke zo mu Rwanda yerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iriya raporo yatunganyijwe n’Ikigo gitunganya iby’amategeko kitwa Levy Firestone Muse kiyoborwa na Bob F.Muse.

Kiriya kigo giherereye i Washington muri USA.

- Advertisement -

Iyi raporo isohotse mu gihe nta gihe kinini gishize u Bufaransa nabwo butangaje indi raporo ivuga ko kiriya gihugu cyagize uruhare ruteye inkeke muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamateka Vincent Duclert niwe wagejeje iriya raporo ya paji 1000 kuri Perezida Kagame ubwo yari ari mu Rwanda guhera tariki 07, Mata, 2021.

Bwana Bob F Muse
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kugira ngo bamurikirwe iriya raporo

Tariki 09, Mata, 2021 nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye raporo yakozwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku nyandiko z’abategetsi b’icyo gihugu muri iyo myaka.

Iriya  raporo yiswe “France, Rwanda and the Genocide Against the Tutsi”, Kagame yayishyikirijwe na Vincent Duclert, impuguke mu mateka yari iyoboye komisiyo y’ abantu 13 bakoze iyo raporo, bashyizweho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu 2019.

Ni raporo ifite paji zirenga 1000, yakozwe nyuma yo gusoma inyandiko zirenga 8000.

Igaragaza ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa, ariko ikarenga igashyigikira “buhumyi” Leta y’u Rwanda icyo gihe.

Igaragaza kandi ko ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda ari ugutsindwa gukomeye, n’ubwo itemeza ko bwagize uruhare muri Jenoside kuko hatabonetse ibimenyetso bibihamya.

Perezida Kagame ubwo yakiraga raporo yakozwe n’u Bufaransa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version