Indashyikirwa Muri Basket Ku Isi Mutombo Dikembe Yapfuye

Dikembe Mutombo wabaye indashyikirwa muri Basketball igihe kirekire yaraye aguye kwa mu muganga azize cancer yo m bwonko.

Yapfuye akiri muto kuko yari afite imyaka 58.

NBA yatangaje ko Mutombo Dikembe yari amaze igihe avurirwa mu bitaro by’i Atlanta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni amakuru yahawe n’abo mu muryango we bamubaye hafi mu bitaro kugeza atabarutse.

- Kwmamaza -

Kubera ibigwi bye, Mutombo Dikembe yari yarahawe igihembo kimushyira mu ndashyakirwa muri uyu mukino mu bagize icyitwa Hall of Fame.

Adam Silver uyobora NBA yavuze ko Dikembe yari umuntu udasanzwe kuko mu kibuga yari umukinnyi mwiza ushinzwe guhagarika imipira ngo itajya mu  ncundura, ariko akaba n’umuntu ukunda gufasha abandi mu buzima busanzwe.

Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo ni Umunyamerika ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yabaye umukinnyi mwiza wa Basketball kandi aho agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru yakomeje kuba Ambasaderi wa NBA ndetse yigeze no kuza mu Rwanda gutangiza NBA Academy mu myaka mike ishize.

Dikembe Mutombo yahagaritse imipira 3,289 abo bari bahanganye bashakaga kwinjiza mu ncundura, ndetse abikora muri shampiyona 18 za NBA.

Yakiniye amakipe akomeye arimo Denver Nuggets, Atlanta Hawks, Philadelphia 76ers yahoze yitwa New Jersey Nets, New York Knicks na Houston Rockets ari nayo yavuyemo ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2009.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version