Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indashyikirwa Zashimiwe Ku Munsi Mpuzamahanga Wa Mwalimu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Indashyikirwa Zashimiwe Ku Munsi Mpuzamahanga Wa Mwalimu

admin
Last updated: 05 October 2021 8:51 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yashimiye abalimu bakomeje kuba indashyikirwa mu mwuga wabo, ashimangira ko uburezi ari yo nkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu haba mu rwego rw’ubukungu, imbonezamubano, umuco, politiki n’ibindi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021 u Rwanda rwihije Umunsi mpuzamahanga wa mwalimu, ufite insanganyamatsiko igira iti “Abalimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.

Hahembwe abarimu batanu babaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu, barimo babiri bo mu mashuri ya Leta, babiri bo mu mashuri yigenga n’umwe wo mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Buri wese yahawe moto yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi, hakiyongeraho na mudasobwa zo kubafasha kongera ubumenyi no kunoza imyigishirize yabo.

Abarimu b’indashyikirwa mu gihugu bashimiwe

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko ibihugu byabashije kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye ari ibyabashije gushyiraho porogaramu z’uburezi nziza, zifite intego n’inshingano byo gukemura ibibazo by’ingutu ibyo bifite.

Kugira ngo ubwo burezi bugerweho, igihugu kigomba kuba gifite abarimu beza, babishoboye kandi bahagije.

Yakomeje ati “Muri iyi myaka ibiri ikurikirana, Leta y’u Rwanda muri rusange na Minisiteri y’Uburezi by’umwihariko yakoze ibishoboka byose kugira ngo igerageze gukemura bimwe mu bibazo byari bibangamiye imyigire myiza, kandi ibikorwa byose ntibigomba kwirengagiza ko inkingi ya mwamba, ikomeye mu burezi, igomba gushingirwaho n’ibindi byose, ari mwalimu.”

Kugira ngo mwalimu ashobore ibyo byose ategerejweho, ngo agomba kunganirwa muri byinshi.

Yijeje ko Leta izakomeza gushyigikira gahunda zose zigamije imibereho myiza ya mwalimu, zaba izatangijwe n’izindi zirimo gutekerezwa.

Ati “Leta izakomeza gushyigikira gahunda ya girinka mwalimu, gahunda yo gutanga mudasobwa kuri buri mwalimu, kubongerera buri mwaka 10% ku mushahara, kubaka amacumbi y’abarimu hafi y’ibigo by’amashuri mu rwego rwo gufasha abalimu badatuye hafi y’ishuri, no gukomeza gutera inkunga koperative Umwalimu Sacco kugira ngo abarimu benshi babashe kubona inguzanyo ku buryo bworoshye.”

Koperative Umwalimu Sacco na yo yahembye abalimu mu byiciro bine, barimo abahawe inguzanyo zikabagirira akamaro ubwabo n’aho batuye.

Mu cyiciro cy’abakoresheje neza serivisi z’imari bahawe harimo abalimu batanu bahize abandi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, bahawe moto. Hanahembwe umwalimu wahize abandi muri buri Karere, wahawe mudasobwa.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence, yavuze ko bifuje guhemba indashyikirwa mu gukoresha serivisi z’imari hagamijwe gukomeza kuzamura imibereho myiza ya mwalimu.

Yakomeje ati “Ntiwavuga ireme ry’uburezi udahereye ku mibereho myiza ya mwalimu.”

Yavuze ko iyi koperative yakomeje kuzamura ibikorwa byayo no kongera ubushobozi bwo kunganira imishinga y’abalimu, kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Yakomeje ati “Ubu tugeze aho dushobora guha umuntu miliyoni  60 Frw mu gihe mbere tutabashaga kurenza miliyoni eshanu, tujya kuri miliyoni icumi, tugera kuri 35 Frw, ubu uyu munsi dushobora guha abantu miliyoni 60 Frw ndetse turimo guteganya ko dushobora kuzongera zikagera muri miliyoni 100 Frw mu mwaka uza, tumaze kureba uko uyu mwaka uzarangira duhagaze.”

Umwalimu yahembwe nk’indashikirwa mu myuga n’ubumenyingiro, Nsanzamahoro Jean Jacques, yavuze ko ibihembo yahawe bizamufasha kurushaho kunoza umurimo we.

Yavuze ko mudasobwa azajya ayikoresha mu gutegura amasomo, kuko nubwo hari integanyanyisho zigenderwaho mu kwigisha, ari ngombwa no kumenya ibigezweho.

Ati “Ushobora kwigisha umwana ibijyanye n’amapave (pavé), ejo hakaza ikindi kiruta amapave kandi kiri ku isoko ry’umurimo, kandi we uzasohoka azagikoresha. Ubwo rero bituma tujya mu bushakashatstsi tukareba ibigezweho, tukabyigisha abanyeshuli. Moto yo ni ukumfasha kugera mu kazi, ubwo icy’urugendo cyo kirakemutse.”

Hari ibibazo abarimu bagifite

Umwe mu bavuze mu izina ry’urugaga rw’abalimu bigisha mu mashuri yigenga mu Rwanda, yavuze ko hari intambwe zatewe nko kuba abarimu bose basigaye bahabwa imfashanyigisho ku giciro kimwe, mu mashuri ya Leta n’ayigenga.

Gusa ngo icyorezo cya Covid-19 cyasize icyuho gikomeye mu mikorere y’amashuri yigenga, cyane cyane ku bafashe inguzanyo muri Koperative Umwalimu Sacco.

Yakomeje ati “Abarimu bafashe inguzanyo, byageze mu bihe bya Covid-19 ibigo bakoragaho bisubika amasezerano yabo, bituma biba ngombwa ko havugururwa amasezerano y’inguzanyo, bahabwa igihe kirekire cyo kwishyura ariko basabwa kwishyura inyungu ku nguzanyo yakererewe.”

Ni ibintu yavuze ko bibagoye kuko nubwo amashuri yari afunze, nk’abarimu ba leta bo bakomeje guhembwa ku buryo bo nta kibazo bagize.

Yasabye leta ubufasha bwatuma n’abarimu bo mu mashuri yigenga bagira umutuzo, cyane ko Covid-19 yatunguranye.

Yakomeje ati “Turashimira abayobozi b’ibigo byigenga bafashije abarimu babo, tukanagaya abataragize icyo bakora ku buryo hari abarimu bamwe banze gusubira yo bashaka akazi muri Leta, abandi bavuye mu bwarimu bigira mu yindi mirimo.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko bazaganira na Umwalimu Sacco hakarebwa niba hari uburyo bwo kuborohereza bushoboka.

Nsanzamahoro Jean Jacques wavuze mu izina ry’abandi barimu we yavuze ko kuva mu mwaka wa 2019 ku mushahara wa mwalimu hamaze kongerwaho 30%, kuko buri mwaka hajyaho 10%.

Gusa yavuze ko Leta ibishoboye yazamura umushahara kurushaho, kugira ngo imibereho ya mwalimu irusheho kunoga.

Ikindi ni ukurushaho gufasha abalimu kwiyungura ubumenyi, gushyigikira abalimu n’abanyeshuli bahanga ibishya no gushishikariza ababyeyi kurushaho kugira uruhare mu myigire y’abana babo.

Kuri uyu munsi kandi Akarere ka Rulindo kongeye guhembwa ku mwaka wa kabiri wikurikiranya, nk’aka mbere mu gihugu muri serivisi z’uburezi.

 

Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19
Iki gikorwa cyitabiriye n’abakora mu burezi ku nzego zitandukanye
Minisitiri Uwamariya yijeje ko Leta izakomeza kwita ku mibereho ya mwalimu

 

 

 

 

 

TAGGED:Dr Valentine UwamariyafeaturedMINEDUCUbureziUmwalimuUmwalimu Sacco
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana Batatu B’Abanyarwanda Bagiye Kubagwa Umutima Muri Israel
Next Article Umwaka w’Amashuri Dutangiye Ugiye Kuba Udasanzwe – Minisitiri Uwamariya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?