Perezida Ndayishimiye Evariste uyobora u Burundi yageze i Nairobi mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 31, Gicurasi, 2021. Yajyanye n’indege ya Kenya. Ubwo aheruka kujya muri Uganda nabwo yateze indege ya kiriya gihugu.
Muri Kenya Perezida Ndayishimiye ari yo mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye kiriya gihugu mu kwizihiza umunsi w’ubwigenge witwa Madaraka Day.
Ni umunsi abaturage ba Kenya bazirikana igihe baboneye ubwigenge bibohoye ubukoloni bari bamazemo imyaka irenga 40 bategekwa n’Abongereza.
Abongereza batangiye kubakoloniza mu mwaka wa 1920, Kenya ibona ubwigenge mu mwaka wa 1963.
Umubano w’u Burundi na Kenya umaze igihe ariko muri 2011 nibwo wongewemo imbaraga.
Muri uriya mwaka nibwo abategetsi ku mpande zombi basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi n’uburobyi.
Hari andi masezerano yasinywe muri uriya mwaka arebana n’ubutwererane mu bya gisirikare, uburezi n’ingufu.
Mu Burundi ubwo havukaga amakimbirane ya Politiki, hari bamwe mu babutuye bahungiye muri Kenya.
Kenya n’u Burundi kandi ni bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari bivuga Igiswayire.
Mu Ugushyingo 2007, nibwo Kenya yafunguye ibiro biyihagarariye i Bujumbura.