Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byatangaje ko yaraye aganiriye na bagenzi be bayobora u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, batinda ku ntambara ikomeje guca ibintu hafi ya Goma.
Yasabye ko M23 ishyira intwaro hasi, ibiganiro by’amahoro bigasubukurwa.
Ikiganiro hagati y’abo Bakuru b’ibihugu byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25, Mutarama, 2025, Macron ababwira ko yiteguye kuba Umuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa nibabishaka.
Taarifa Rwanda ntiramenya icyo bamusubije.
Si ubwa mbere Macron aganiriye na Kagame na Tshisekedi ku bibazo bibareba.
Mu Ukwakira, 2024 nabwo yarabahuje baraganirira i Paris aho bari bitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie.
Mu gitondo cyo kuwa 4, Ukwakira, 2024, Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko nawe yahuye na Macron mu buryo bwihariye bagirana ikiganiro ku mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Ibiro bya Tshisekedi byaranditse biti: “Perezida Tshisekedi na Macron baganiriye ku kibazo cy’umutekano n’icy’ubutabazi mu Burasirazuba bwa RDC gituruka ku bushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’ibyagezweho hagendewe ku murongo watangiwe i Luanda, hagamijwe ibiganiro bya Kinshasa na Kigali”.
Mbere y’aho ni ukuvuga mu myaka ibiri yari ishize nabwo Emmanuel Macron yahuye n’abo bayobozi.

Hari muri Nzeri, 2022, ubwo yahuriraga nabo i New York bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Nabwo imwe mu ngingo yagarutsweho yari iyo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC bigakemurwa mu mahoro.
U Bufaransa, muri rusange, bugaragaza ko ibiganiro bya Luanda bitegurwa na Perezida João Lourenço wa Angola ari ingenzi kuko ari byo byabonekamo igisubizo ku bibangamiye umutekano w’Akarere.
Kuri iyi nshuro rero nabwo arashaka gutanga umusanzu we mu kubanisha neza Kigali na Kinshasa.
Mu gihe ibintu byifashe bityo, intambara mu nkengero za Goma irakomeje.
Uretse urupfu rwa Gen Peter Chirimwami Nkuba wari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru wishwe arashwe ku wa Kane, haravugwa iyicwa cya Gen. Pacifique Ntawunguka bita Omega wayoboraga FDLR.
Ababivuga bavuga ko yishwe arashwe igisasu cya bombe, apfana n’abandi bamurindaga.
Ni amakuru atangazwa na M23 ariko ataragira icyo avugwaho n’urundi ruhande urwo ari rwo rwose.
Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zo zivuga ko zitazemera ko M23 ifata umujyi wa Goma.
Le Général Sylvain Ekenge uvugira izi ngabo yabwiye Radio Okapi ati: “ Ubu intambara ntiratangira, ariko ntiri butinde gutangira ngo mubibone. Ndabamenyesha ko tutazemera ko Goma ifatwa kandi ibyo ni ntakuka!”
Ekenge yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru afatanyije na Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Patrick Muyaya na Julien Paluku ushinzwe ubucuruzi muri iyo Guverinoma akaba yarigeze no kuyobora Intara ya Kivu ya Ruguru.
Gen Ekenge yunzemo ko ingabo z’igihugu cye ziri gukorana na Wazalendo, MONUSCO ndetse n’iza SADC zigize icyo bise SAMIDRC mu gukoma imbere abarwanyi ba M23 kandi ngo akazi bari kugakora neza.
Avuga ko u Rwanda rwamuhize kuva kera ndetse ngo rwamuhushije inshuro 24 ariko iya 25 ntiyarusimbuka.
Ekenge avuga ko ababitse Chirimwami bwa mbere ari Abanyarwanda bityo ngo nibo bari bazi ibye.
Ibi ntacyo u Rwanda rurabitangazaho.
