Indege Ya Kenya Niyo Yagejeje Perezida W’U Burundi I Nairobi

Perezida Ndayishimiye Evariste uyobora u Burundi yageze i Nairobi mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 31, Gicurasi, 2021. Yajyanye n’indege ya Kenya. Ubwo aheruka kujya muri Uganda nabwo yateze indege ya kiriya gihugu.

Muri Kenya Perezida Ndayishimiye ari yo mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye kiriya gihugu mu kwizihiza umunsi w’ubwigenge witwa Madaraka Day.

Ni umunsi abaturage ba Kenya bazirikana igihe baboneye ubwigenge bibohoye ubukoloni bari bamazemo imyaka irenga 40 bategekwa n’Abongereza.

Abongereza batangiye kubakoloniza mu mwaka wa 1920, Kenya ibona ubwigenge mu mwaka wa 1963.

Umubano w’u Burundi na Kenya umaze igihe ariko muri 2011 nibwo wongewemo imbaraga.

Muri uriya mwaka nibwo abategetsi ku mpande zombi basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi n’uburobyi.

Hari andi masezerano yasinywe muri uriya mwaka arebana n’ubutwererane mu bya gisirikare, uburezi n’ingufu.

Mu Burundi ubwo havukaga amakimbirane ya Politiki, hari bamwe mu babutuye bahungiye muri Kenya.

Kenya n’u Burundi kandi ni bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari bivuga Igiswayire.

Mu Ugushyingo 2007,  nibwo Kenya yafunguye ibiro biyihagarariye i Bujumbura.

Ku kibuga yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Amb. Rachelle Omamo
Raila Odinga nawe yari ahari
Imodoka zaje kwakira Perezida Ndayishimiye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version