Dukurikire kuri

Ubukungu

Indege Ya Mbere Ya RwandAir Itwara Imizigo Gusa Yageze I Kigali

Published

on

Hashize igihe gito Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Ernest Nsengimana atangaje ko u Rwanda rwaguze indege nini igenewe gutwara imizigo gusa. Ubu yageze i Kigali.

RwandAir yatangarije kuri Twitter ko indege u Rwanda rwaguze ari iyo mu bwoko bwa B737-800SF.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing ishobira ibisanduku( containers) 11 bya rutura birimo ibicuruzwa.

Iri mu ndege zizwiho gutwara ibicuruzwa mu buryo butekanye kurusha izindi kugeza ubu.

Mu ntangiriro z’uko kwezi Minisitiri Nsengimana yari yavuze ko iriya ndege izaza kunganira izindi zari zisanzwe zitwara imizigo ariko zigatwara n’abagenzi.

Umwihariko wayo  ni uko nta mugenzi uzaba uyirimo.

Iyi ndege  ije gufasha abacuruza ibintu bitandukanye birimo n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kujya biva cyangwa bigezwa mu Rwanda bidahungabanye.

U Rwanda Rwaguze Indege Nini Yo Gutwara Imizigo