Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indege Y’Ingabo Z’Ubufaransa ‘Yavogereye’ Ikirere Cya Niger
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Indege Y’Ingabo Z’Ubufaransa ‘Yavogereye’ Ikirere Cya Niger

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2023 8:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasirikare bari ku butegetsi muri Niger bihanije Ubufaransa babusaba kutongera kuvogera ikirere cy’igihugu cyabo kubera ko imipika yose ifunze.

Bongeyeho ko uretse kuba Ubufaransa bwavogereye ikirere cya Niger, ngo bwafashije abakora iterabwoba kubona uko bava mu gihugu.

Ibi ariko i Paris barabihakana.

Hari video yaraye icaracara ku mbuga nkoranyambaga yerekana Umuvuguzi w’ingabo zahiritse uwahoze ayobora Niger avuga ko Abafaransa baraye bafashije abantu 16 bari bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba gutoroka.

Colonel Amadou Abdramane avuga ko bariya bantu bari barafashwe nyuma y’uko unugambi wabo wo gutera ibisasu ku bice bituriye Niger utahuwe.

Bamwe muri abo bantu bafashwe nyuma y’uko bagabye igitero ku ngabo zirinda Umukuru w’igihugu ziri ahitwa Bourkou Bourkou, aka kakaba ari agace gaturiye ikirombe cya zahabu kinini kiba i Tillaberi.

Colonel Amadou Abdramane yavuze ko indege nini yo mu bwoko bwa Hercule y’ingabo z’Ubufaransa yavogereye ikirere cya Niger kandi izi neza ko gifunze guhera ku Cyumweru taliki 06, Kanama, 2023.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse n’imibanire y’Ubufaransa n’Uburayi yatangaje, yo ku rundi ruhande, yatangaje ko ibyo abayobora Niger muri iki gihe bavuga nta shingiro bifite kubera ko ibyakozwe bisanzwe byemewe hashingiwe ku masezerano Paris yagiranye na Niamey mbere ya coup d’état yakuyeho Perezida Bazoum.

Kuba u Bufaransa bufite abasirikare 1500 bakambitse muri Niger ni ikintu gihangayikishije ubutegetsi bw’i Paris kubera ko abategeka Niger muri iki gihe basa n’abacanye umubano n’Ubufaransa.

Mu gihe ibintu ari uko bihagaze muri iki gitondo, mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Kanama, 2023 hatangajwe ko hari umutwe wa gisirikare wadutse ngo uhangane n’abahiritse ubutegetsi.

Niger: Hadutse Umutwe Wa Gisirikare Urwanya Abahiritse Ubutegetsi

 

TAGGED:AbasirikareBufaransafeaturedIntambaraNiger
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwiyamamarizaga Kuba Perezida Wa Equateur Yishwe
Next Article Imbere Mu Modoka Zitwara Abagenzi Rusange Buri Joro Hagomba Kuba Habona-Polisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?