Indege Za Israel Zateguriwe Gukomeza Ibitero Muri Iran

Ingabo za Israel ziri gutegura ibindi bitero kuri Iran.

Abasirikare bakuru ba Israel barimo n’umugaba wabo witwa Gen Eyal Zamir bavuga ko kugeza ubu inzira zo kugaba ibitero byeruye kuri Iran zamaze guharurwa.

Israel ivuga ko zaharuwe guhera mu mwaka wa 2024 ubwo igisirikare cyayo cyasenyaga Hezbollah, kigasenya abarwanyi ba Hamas bakomeye kandi na Syria ya Assad ikaba itagifite imbaraga.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko  Israel muri icyo gihe cyose yasenye ibikorwa remezo byifashisha n’igisirikare cya Iran mu kugenzura indege z’umwanzi, ibyo bikajyanirana no kwica abasirikare bakuru n’abahanga bari basanganywe amabanga akomeye ya Iran mu gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Mu gihe i Yeruzalemu bavuga ibyo, uruhande rwa Iran narwo ruvuga ko rutari kurera amaboko, ahubwo iki kihugu kiri gutegura ibindi bisasu birushijeho gukomera byo kugerera Israel mu gatebo yayigereyemo.

- Kwmamaza -

Uko bimeze kose, Iran iri mu mwanya w’umunyantege nke ugereranyije na Israel.

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel zirwanira mu kirere buvuga ko ubwo Lebanon yategekwaga na Hezbollah, Syria nayo ikaba mu biganza cya Assad byari bigoye cyane ko Israel irasa muri Iran.

Aho ingoma zihinduriye imirishyo muri ibyo bihugu, Israel ivuga ko inzira yo gukomeza kurasa muri Iran yamaze guharurwa.

Intego ni uko ibigo bitatu bya Iran bitunganya intwaro za kirimbuzi byose bisenywa.

Bibiri byamaze gushegeshwa n’ibisasu bya Israel, ibyo bikaba icya Natanz n’icya Isfahan naho ikindi kitwa Fordow cyo biracyagoranye kuko gikorera munsi y’umusozi muremure cyane.

Ubutegetsi bwa Israel buvuga ko nacyo buzagisenya byatinda byatebuka.

Buvuga ko bubyizeye kuko inshuti ya Israel ari yo Amerika ifite bombe ishobora kuhasenya bise Mother of All Bombes, MAB, ikaba bombe ishobora gusenya umusozi wose kandi Amerika yigeze kuyirasa Abatalibani muri manda ya Trump yo hagati ya 2017 na 2021.

Abarebera hafi ibiri kubera muri kiriya gice cy’isi bavuga ko Israel ishobora kwica n’abandi bayobozi bakuru ba Iran, igasenya aho ari ho hose ishaka kubera ko yamaze gushegesha ikoranabuhanga rya Iran mu buryo bwaryo bwinshi ryakoragamo.

The Jerusalem Post ivuga ko hari amakuru avuga ko mu masaha ari imbere hari ibindi bitero biri bukomeze kugabwa muri Iran.

Hagati aho, Iran irigamba ko ibisasu bya missiles yarashe muri Israel byasenye Minisiteri y’ingabo yubatse i Tel Aviv.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto