Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indege Za Tanzania Zakumiriwe Mu Kirere Cy’Uburayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Indege Za Tanzania Zakumiriwe Mu Kirere Cy’Uburayi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2024 1:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imwe mu ndege za Tanzania
SHARE

Indege za Air Tanzania zashyizwe ku rutonde rw’indege zitemerewe guca mu kirere cy’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kubera ko kudashira amakenga umutekano wazo.

Urutonde rukumira izo ndege rwiswe European Union’s Air Safety List.

The Citizen yanditse ko ibi bitangajwe mu gihe nta n’indege za Tanzania zari zisanzwe zijya muri kiriya kirere.

Ibigo bishyirwa kuri uru rutonde ni ibyo baba baragenzuya bagasanga bifite ibigo bitwara abantu mu ndege mu buryo umuntu atakwizera ko baba batekanye ku kigero cyakwizerwa ku rwego mpuzamahanga.

Gushyirwa kuri ruriya rutonde biba bivuze ko ingendo z’icyo  kigo ziba zishobora gukumirwa zose uko zakabaye cyangwa se hagakumirwa igice runaka cy’ibikorwa ibyo bigo byakoreraga mu kirere cy’Uburayi.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania witwa Gerson Msigwa avuga ko ayo makuru bayazi; akemeza ko hari ibiganiro biri gukorwa ngo ibintu bishyirwe ku murongo.

Ati: “ Ibi ni ibintu bifata igihe ariko twarabitangiye, tubirimo”.

Nawe yemeje ko nta ngendo z’indege Tanzania yari isanzwe ikorera mu kirere cy’Uburayi ariko akavuga ko igihugu cye kiri gukora uko gishoboye ngo zizahatangire, igihe cyose ibintu bizaba byasubiye ku murongo.

Si Tanzania yonyine yangiwe ahubwo na Koreya ya Ruguru, Iran, Iraq, Zimbabwe, Venezuela n’Uburusiya nabyo ni uko byabagendekeye.

Tanzania yigeze kumara igihe runaka idafite indege zifite ubushobozi bwo gukora ingendo zambuka inyanja.

Iyo ni imwe mu mpamvu zishobora kuba zateye Abanyaburayi kudashira amakenga umutekano w’indege ziva muri Tanzania.

TAGGED:IndegeingendoTanzaniaUburayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwamagana: Bamukubise Ipiki Agiye Gutabara Abashyamiranaga Ahasiga Ubuzima
Next Article Harabura Igihe Gito Ngo Kagame Ahure Na Tshisekedi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?