Indege za Air Tanzania zashyizwe ku rutonde rw’indege zitemerewe guca mu kirere cy’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kubera ko kudashira amakenga umutekano wazo.
Urutonde rukumira izo ndege rwiswe European Union’s Air Safety List.
The Citizen yanditse ko ibi bitangajwe mu gihe nta n’indege za Tanzania zari zisanzwe zijya muri kiriya kirere.
Ibigo bishyirwa kuri uru rutonde ni ibyo baba baragenzuya bagasanga bifite ibigo bitwara abantu mu ndege mu buryo umuntu atakwizera ko baba batekanye ku kigero cyakwizerwa ku rwego mpuzamahanga.
Gushyirwa kuri ruriya rutonde biba bivuze ko ingendo z’icyo kigo ziba zishobora gukumirwa zose uko zakabaye cyangwa se hagakumirwa igice runaka cy’ibikorwa ibyo bigo byakoreraga mu kirere cy’Uburayi.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania witwa Gerson Msigwa avuga ko ayo makuru bayazi; akemeza ko hari ibiganiro biri gukorwa ngo ibintu bishyirwe ku murongo.
Ati: “ Ibi ni ibintu bifata igihe ariko twarabitangiye, tubirimo”.
Nawe yemeje ko nta ngendo z’indege Tanzania yari isanzwe ikorera mu kirere cy’Uburayi ariko akavuga ko igihugu cye kiri gukora uko gishoboye ngo zizahatangire, igihe cyose ibintu bizaba byasubiye ku murongo.
Si Tanzania yonyine yangiwe ahubwo na Koreya ya Ruguru, Iran, Iraq, Zimbabwe, Venezuela n’Uburusiya nabyo ni uko byabagendekeye.
Tanzania yigeze kumara igihe runaka idafite indege zifite ubushobozi bwo gukora ingendo zambuka inyanja.
Iyo ni imwe mu mpamvu zishobora kuba zateye Abanyaburayi kudashira amakenga umutekano w’indege ziva muri Tanzania.