Indege Za Uganda Zigiye Gutangira Ingendo I Kigali

Kimwe mu bintu by’ingenzi byavuye mu biganiro bimaze iminsi bihuje itsinda ry’abadipolomate b’u Rwanda n’aba Uganda byaberaga i Kigali, ni uko mu gihe kiri imbere indege za Uganda Airlines zizatangira gukorera ingendo mu Rwanda.

Nta gihe kinini kandi gishize urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukoresha inzira yo ku butaka rusubukuwe.

Iby’uko ingendo z’indege za Uganda zigiye gutangira kuza mu Rwanda, byanzuriwe mu nama twavuze haruguru imaze iminsi itatu ihera mu Rwanda yiswe Rwanda-Uganda Joint Permanent Commission (JPC).

Ibaye ku nshuro ya 11.

- Advertisement -
Iyi nama ya 11 niyo yafatiwemo kiriya cyemezo

Hagati aho Ikigo cy’u Rwanda gikora ingendo zo mu kirere Rwandair cyo gisanzwe gikorera ingendo i Kampala.

Miisntiri y’ububanyi n’amahanga wa Uganda witwa (Rtd) Gen Jeje Odongo yashimye ko u Rwanda rwemeye gufungurira ikirere cyarwo Uganda.

Avuga ko bizafasha mu bucuruzi no gukomeza umurunga uhuza abaturanyi b’ibihugu byombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version