Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indege Z’Intambara Z’u Burusiya Mu Kirere Cya Finland Na Suède
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Indege Z’Intambara Z’u Burusiya Mu Kirere Cya Finland Na Suède

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2022 9:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’amasaha make ageze i Teheran muri Iran mu ruzinduko rw’akazi, Putin yahaye ingabo ze zirwanira mu kirere uburenganzira bwo kohereza hafi ya Suède na Finland indege za gisirikare kabuhariwe mu kurasa kure no kwiruka ku muvuduko w’ijwi.

Ni igikorwa bamwe bafashe nk’ikimenyetso cy’uko yiteguye kwagura imbibe z’aho intambara yashoje kuri Ukraine zigera, akayigeza no ku bindi bihugu bifite umugambi wo kujya muri OTAN/NATO.

Indege u Burusiya bwohereje hafi ya Suède na Finland zifite ubushobozi bwo kurasa missile za kirimbuzi.

Ni ikimenyetso bwahaye biriya bihugu ko Moscow ifite ububasha bwo kubirasa niba bikomeje umugambi wo kujya muri OTAN/NATO.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Indege u Burusiya bwohereje muri kiriya gice ni zo mu bwoko bwa Tu-160.

Zagushijwe mu Mujyaruguru ya Norvége hafi y’Inyanja ya Barents.

U Burusiya bwaburiye kenshi  Finland na Suède ko bidakwiriye guhirahira ngo bijye muri OTAN/NATO  kuko kujya muri uyu muryango bivuze gushyira umutekano w’u Burusiya mu kaga kandi butazabyihanganira.

Bisa n’aho icyifuzo cya Moscow kitafatanywe uburemere kubera ko mu mezi make ashize, ibi bihugu byatanze impapuro zisaba ko byakwemererwa kujya muri uriya muryango

Perezida Putin yirinze guhita agira icyo abivugaho mu buryo bwo kubyamagana, ahubwo mu mayeri avuga ko biriya bihugu ‘bifite uburenganzira’ bwo gukorana n’uwo bishaka uwo ari we wese.

- Advertisement -

Putin muri Iran.

Mu gihe ibintu bitarasobanuka ku ntego nyazo  za Putin muri kariya gace, guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Nyakanga, 2022 uyu muyobozi yatangiye uruzinduko muri Iran.

Biteganyijwe ko ari bugirane ibiganiro na mugenzi we uyobora Iran witwa Ebrahim Raisi ndetse na Perezida wa Turikiya witwa  Recep Tayyip Erdogan.

Baraganira ku ngingo zirimo ibibazo biri muri Syria ndetse no ku mushinga wa UN wo gusaba ko u Burusiya bwafasha kugira ngo ingano za Ukraine zabuze uko zihava, zihabwe uburyo bwo kugezwa ku baturage n’ahandi ku isi kuko zabuze.

Hagati aho ariko Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko Putin afite umugambi wo kumvikana na Iran kugira ngo izamufashe mu ntambara ari kurwana na Ukraine.

Iran ifite indege za drones ishobora gukoresha mu kurasa muri Ukraine niba iramutse ibyumvikanyeho n’u Burusiya.

Turikiya yo ifite umugambi wo kuba umuhuza mu kibazo kiri hagati ya Ukraine n’u Burusiya kandi ngo ishobora no gutuma ingano zimaze iminsi zarabuze kubera ko zabujijwe inzira yo kugera ku masoko mpuzamahanga, ziboneka.

Hashize amezi atanu Umuvugizi wa Guverinoma y’u  Burusiya ahaye umuburo Sweden na Finland ko nibishaka kujya muri OTAN/NATO bizahura n’akaga. Hari amakuru avuga ko umugambi wa Putin ari ugukoma imbere ibihugu byose bituranye nabwo bukabibuza kujya muri OTAN.

Maria Zakkarova uvugira Guverinoma y’u Burusiya  yagize ati: ‘ u Burusiya buraburira Finland na Sweden ko niba bishaka amahoro byagombye kwirinda gushakira amahoro mu guhungabanya ay’ibindi bihugu.’

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko u Burusiya buzihimura bukoresheje ingufu za gisirikare kuri Sweden na Finland nibiramuka bigiye muri OTAN.

Sweden na Finland nibyo bihugu bituranye n’u Burusiya bya hafi bihereye ku Nyanja ya Arctic.

Nyuma y’uko Zakharova abitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yasubiye mu magambo ye, ivuga ko ibyo u Burusiya buvuga bubikomeje.

Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter.

Ni ubutumwa bugira buti: “ Turakurikiranira hafi umugambi wa Sweden na Finland wo kujya muri OTAN kandi turabasezeranya ko kubikora bitazabura kugendana n’ingaruka za gisirikare.”

Maria Zakharova

Mbere y’uko u Burusiya butangiza intambara kuri Ukraine bwari bufite amakuru ahagije avuga ko haburaga igihe gito ngo iki gihugu kinjire muri OTAN.

TAGGED:BurusiyafeaturedFinlandIntambaraPutinSuede
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC:Inyeshyamba Za ADF Zishe Abantu 10
Next Article Karongi: Umuyobozi Avugwaho Kugurisha Inka Y’Umukecuru Akayarya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?