Ibihugu 10 Bikize Kurusha Ibindi Mu Mwaka Wa 2026 Amerika ‘Ntirimo’

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

 

Uburyo bwo gupima ubukire ntibusobanurwa kimwe ariko ngo burya gukira kw’igihugu bireberwa ahanini mu buryo umusaruro mbumbe w’igihugu usaranganywa mu baturage bikagaragarira mu mibereho myiza yabo.

Ibi rero bituma Amerika, Ubufaransa n’Ubudage bitaza mu bihugu icumi bya mbere birusha ibindi umukiro.

Mu kigereranyo Euronews yasuzumye ikagitangaza kiswe Prosperity Index, Uburayi bukomeje kwiharira imyanya ya mbere mu rutonde rw’ubukire ku isi.

Indi raporo igereranya serivisi z’imari yiswe HelloSafe ivuga ko kuba igihugu gikize ku isi bitagaragazwa n’umusaruro mwinshi ahubwo bireberwa mu buryo abagituye bihaza mu biribwa, uko bivuza badahenzwe mu buryo bwose, uburezi kuri bose, urugomo ruke, kuramba kw’abaturage no kuba Guverinoma zikora neza nta ruswa no guhirika ubutegetsi.

Iyo raporo igira iti: “Ahubwo bipimirwa ku buryo ubwo bukire bugaragara mu mibereho ya buri munsi y’umuturage usanzwe. Mu 2026, igisubizo ni Noruveje.”

Abakoze izo raporo bavuga ko kureba GDP kuri buri muntu gusa bishobora kuyobya, kuko bifatwa ko umusaruro w’igihugu ugabanywa kimwe ku baturage bose.

Igihugu cya Irilande ni urugero rugaragaza icyo kibazo.

Nubwo GDP kuri buri muntu iri hafi $150,000 mu buryo bwo kugereranya ubushobozi bwo kugura, igice kinini cyabyo gituruka ku bigo mpuzamahanga bikomeye nka Apple, Google na Pfizer.

Itandukaniro hagati y’umusaruro n’amafaranga agera ku ngo rigera hafi $70,000 kuri buri muntu.

Mu gukemura ibyo bibazo, HelloSafe yashyizeho urutonde rwitwa “Prosperity Index” rushyira ku murongo ibihugu birenga 50 hashingiwe ku manota 100 ngo hagereranywe inzego zinyuranye z’imibereho y’abaturage.

Uru rutonde rushingira ku mibare iva mu bigo mpuzamahanga nka IMF, Banki y’Isi, UNDP, Eurostat na OECD, rugakomatanya amafaranga yinjizwa, ubusumbane n’ibindi bipimo by’imibereho myiza.

Hashingiwe kuri ibyo, Uburayi bwiharira imyanya ya mbere, aho ibihugu bitanu bya mbere byose biherereye muri uwo mugabane.

Ibihugu bito birigaragaza nibyo bigaragara kurusha ibindi.

Noruveje iri ku mwanya wa mbere, ifashijwe n’amafaranga menshi yinjizwa ku rwego rw’igihugu (GNI) ndetse n’uburyo bwiza bwo gusaranganya ubukire mu baturage.

Irilande iza ku mwanya wa kabiri, ifite amafaranga yinjizwa menshi nubwo GDP yayo iri hejuru cyane kubera izindi mpamvu.

Luxembourg iri ku mwanya wa gatatu, ikaba ari ubwa mbere ivuye ku mwanya wa mbere kuva uru rutonde rwatangira.

Ibi bihugu bihuriza hamwe imikorere myiza y’ubukungu n’ibipimo byiza by’imibereho myiza ku isi.

Ibindi bihugu byitwaye neza harimo Iceland iri ku mwanya wa gatanu, ifite iterambere ryiza ry’abantu n’ubukene buke.

Singapore yo ifite amafaranga menshi yinjizwa, ariko igasubizwa inyuma n’ubusumbane buri hejuru.

Hanze y’Uburayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 17, igaragaza ubukungu bukomeye ariko buherekejwe n’ubusumbane n’ubukene ku rwego runini.

U Bufaransa buri ku mwanya wa 20, bukurikiye Czech Republic ifite uburyo bungana bwo kugabanya amafaranga mu baturage n’ubukene buke.

Mu bihugu biri hasi mu Burayi, nk’u Butaliyani, Espagne na Estonia, amanota ari hasi ugereranyije, bitewe n’amafaranga make yinjizwa ndetse no ku rwego rwo hejuru rw’ubukene cyane cyane muri Espagne.

Hanze y’Uburayi, Seychelles ni yo iyoboye muri Afurika, bitewe na GDP iri hejuru kuri buri muntu, iterambere ryiza ry’abaturage ndetse n’ubusumbane butari bwinshi.

Ikurikiwe na Mauritius na Algeria.

Muri Amerika y’Epfo, Uruguay iri ku mwanya wa mbere ku nshuro ya mbere, ifite amafaranga menshi yinjizwa, ubukene buke n’ubusumbane bucye.

Ikurikirwa na Chile na Panama.

Muri Aziya, Singapore ni yo iyoboye, igakurikirwa na Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ibi bisubizo bigaragaza ko nubwo Uburayi bugikomeje kwiharira imyanya ya mbere mu bukire ku isi, ishusho ihinduka cyane iyo harebwe ubusumbane n’imibereho myiza.

Amakuru agaragaza ko kuba “igihugu gikize” bitakigenwa gusa n’umusaruro, ahubwo bishingira ku buryo ubwo bukire busaranganywa mu baturage.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *