Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indi Nama Yiga Ku Mutekano W’u Rwanda N’Afurika Yateranye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Indi Nama Yiga Ku Mutekano W’u Rwanda N’Afurika Yateranye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 May 2022 1:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego z’umutekano w’u Rwanda zongeye guterana kugira ngo zisuzumire hamwe uko umutekano w’u Rwanda uhagaze, ibiwugarije ndetse n’uko warindwa. Ni inama ariko irimo n’ibindi bihugu by’Afurika nabyo biri bufatanye n’u Rwanda kureba uko Afurika yose yahangana n’ibibazo by’umutekano biri ho muri iki gihe.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center yateguwe n’Ishuri rikuru ry’u Rwanda rya gisirikare, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira

Yiswe National Security Symposium 2022 (NSS), ikaba yatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Gicurasi, 2022 ikazarangira taliki 20 Gicurasi, 2022.

Ihuza intiti muri politiki, intiti mu mibanire n’imitekerereze by’abantu, abasirikare bakuru ku rwego rwa Jenerali n’abandi basirikare bakuru ariko bari ku rwego rwo hasi ya Jenerali.

Ni inama ya cyenda ibaye muri uru rwego

Itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda, RDF, rivuga ko ibiganiro bariya basirikare n’abandi bakora mu nzego z’umutekano bazaganira ku ngingo zireba umutekano w’u Rwanda, uw’Akarere ruhereremo ndetse n’uw’ahandi muri rusange.

Yitezweho kuzaba ingirakamaro cyane cyane ku banyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingabo z’u Rwanda, RDFCSC, bakurikirana amasomo mu byerekeye umutekano.

Ni amasomo bita Masters of Arts in Security Studies’ Programme.

Bazaganira n’abahanga batandukanye  kandi bazi byinshi mu mikorere ya gisirikare babungure inama.

Ni inama ya cyenda itaguwe muri ubu buryo.

Abanyeshuri bari kwiga kuri iyi nshuro ni ab’icyiciro cya 10.

Barimo abanyeshuri 48 b’Abanyarwanda, ariko batari bonyine.

Bigana na bagenzi babo baturutse muri  Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, South Sudan, Tanzania, Uganda na Zambia.

Bamwe mu bantu batanze ibiganiro muri iyi nama harimo na Louise Mushikiwabo, Dr Jean Paul Kimonyo, n’abandi.

The National Security Symposium #NSS2022 Session 1 with panelists, Hon. @LMushikiwabo , Prof. Ademola Kazeem Fayemi, Dr. @jpkimonyo, and Dr. Frederick Golooba Mutebi discussing Democracy in Africa: “One Size Fits All,” or “Best Fit? pic.twitter.com/8P6b7cUevM

— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) May 18, 2022

Soma bimwe mu byugarije umutekano w’u Rwanda …

Ibiri Gutegurirwa Muri Kivu Y’Amajyaruguru Ku Rwanda ‘Birakomeye’

TAGGED:AfurikafeaturedIngaboRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuvuno Wa RDB Mu Kureshya Abashoramari
Next Article Undi Washakishwaga Kubera Jenoside Yakorewe Abatutsi Nawe Yarapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?