Inzego z’umutekano w’u Rwanda zongeye guterana kugira ngo zisuzumire hamwe uko umutekano w’u Rwanda uhagaze, ibiwugarije ndetse n’uko warindwa. Ni inama ariko irimo n’ibindi bihugu by’Afurika nabyo biri bufatanye n’u Rwanda kureba uko Afurika yose yahangana n’ibibazo by’umutekano biri ho muri iki gihe.
Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center yateguwe n’Ishuri rikuru ry’u Rwanda rya gisirikare, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.
Yiswe National Security Symposium 2022 (NSS), ikaba yatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Gicurasi, 2022 ikazarangira taliki 20 Gicurasi, 2022.
Ihuza intiti muri politiki, intiti mu mibanire n’imitekerereze by’abantu, abasirikare bakuru ku rwego rwa Jenerali n’abandi basirikare bakuru ariko bari ku rwego rwo hasi ya Jenerali.
Itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda, RDF, rivuga ko ibiganiro bariya basirikare n’abandi bakora mu nzego z’umutekano bazaganira ku ngingo zireba umutekano w’u Rwanda, uw’Akarere ruhereremo ndetse n’uw’ahandi muri rusange.
Yitezweho kuzaba ingirakamaro cyane cyane ku banyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingabo z’u Rwanda, RDFCSC, bakurikirana amasomo mu byerekeye umutekano.
Ni amasomo bita Masters of Arts in Security Studies’ Programme.
Bazaganira n’abahanga batandukanye kandi bazi byinshi mu mikorere ya gisirikare babungure inama.
Ni inama ya cyenda itaguwe muri ubu buryo.
Abanyeshuri bari kwiga kuri iyi nshuro ni ab’icyiciro cya 10.
Barimo abanyeshuri 48 b’Abanyarwanda, ariko batari bonyine.
Bigana na bagenzi babo baturutse muri Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, South Sudan, Tanzania, Uganda na Zambia.
Bamwe mu bantu batanze ibiganiro muri iyi nama harimo na Louise Mushikiwabo, Dr Jean Paul Kimonyo, n’abandi.
The National Security Symposium #NSS2022 Session 1 with panelists, Hon. @LMushikiwabo , Prof. Ademola Kazeem Fayemi, Dr. @jpkimonyo, and Dr. Frederick Golooba Mutebi discussing Democracy in Africa: “One Size Fits All,” or “Best Fit? pic.twitter.com/8P6b7cUevM
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) May 18, 2022
Soma bimwe mu byugarije umutekano w’u Rwanda …
Ibiri Gutegurirwa Muri Kivu Y’Amajyaruguru Ku Rwanda ‘Birakomeye’