Indi Ntambara Ya Israel Na Palestine YUBUYE

Ingabo za Israel zigiye kumara iminsi ibiri zirasa ibisasu mu gace ka Gaza. Ijwi ry’Amerika ryanditse ko abantu icumi ari bo kugeza ubu babaruwe ko byahitanye. Barimo n’umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas.

Biriya bitero biri kugabwa muri kiriya gice mu rwego rwo guca intege abo Israel yise ‘abagizi ba nabi bashakaga kuyitera.’

Minisiteri y’ingabo iherutse gutangaza ko biriya bitero bizamara byibura iminsi irindwi, ubundi akazi kakaba kararangiye.

N’ubwo ibitero by’indege za Israel bimereye nabi abatuye muri West Bank, ku rundi ruhande abarwanyi bo muri Palestine nabo ntibari kurebera ahubwo nabo hari ibisasu bari kurasa muri Yeruzalemu n’ahandi harimo no muri Tel Aviv.

- Advertisement -

Hashize imyaka 15 haba intambara za hato na hato hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hamas.

Intara ya Gaza ituwe n’abaturage Miliyoni 2.

Hari amashusho yatangajwe n’imwe muri Televiziyo zo muri Israel yerekana igisasu giturikira mu gace ka Gaza kigahitana umuntu ukekwaho ko ari umwe mubo Israel yahigishaga uruhindu.

Minisitiri y’Intebe wa Israel witwa Lapid yavuze ko Guverinoma ayoboye idashobora kumenya ko hari abantu bashaka guhemukira Israel, ngo ibajenjekere.

Avuga ko n’ubwo Israel idashaka intambara yeruye muri Gaza ariko ngo nibiba ngombwa izayirwana uko izaba imeze kose.

Minisitiri Lapid ni umugabo uzwiho kuba umuhanga mu by’ububanyi n’amahanga ariko ngo nta buhanga bwinshi afite mu by’intambara.

Mu Ugushyingo, 2021 nabwo hari ibisasu byarashwe muri Gaza biturutse muri Israel.

Icyo gihe nabwo abayobozi b’iki gihugu bavuze ko Hamas ari yo yabanje gushotorana.

Akenshi ibisasu birashwe muri Israel ntibikunze kugira abaturage bihitana kubera ko hari ikoranabuhanga iki gihugu cyubatse ribisandariza mu kirere.

Ni ubwirinzi bwiswe Iron Dome.

Menya uko ubu bwirinzi bukora…

Ni umushinga Israel yubatse guhera mu mwaka wa 2007, utangira gukoreshwa muri Mata 2011. Watangiye nyuma y’intambara yari ihanganishije ingabo za Israel na Hezbollah yo muri Liban, yayirasheho ibisasu byinshi cyane.

Ni uburyo bugizwe n’ibice bitatu: Igice cya mbere kigizwe n’indebakure cyangwa radar, ifasha mu gutahura ko hari igisasu kije kigana ku butaka bwa Israel.

Igice cya kabiri kigizwe n’uburyo busesengura ayo makuru nk’umuvuduko icyo gisasu kigenderaho, aho gishobora kugwa n’ingufu gifite. Igice cya gatatu gifite inshingano zo kohereza ikindi gisasu, kigashwanyuriza cya kindi mu kirere.

Ubu buryo bwa Israel ni bumwe mu bigezweho cyane Isi ifite muri iki gihe, ndetse bwakwirakwijwe mu bice bitandukanye by’igihugu k’uburyo bushobora kuzibira ibisasu byinshi byaraswa kuri Israel.

Ubu buryo ariko ntibwagenewe ibisasu bya rutura bizwi nka ‘ballistic missiles’ bishobora gukora intera ndende cyane kandi bikaba bifite uburemere bubarirwa mu matoni.

Mu mashusho yagaragaye y’uburyo Iron Dome yifashishwa mu gusandaza ibisasu bya Hamas bituruka muri Gaza, yerekana imiriro myinshi mu kirere, ku buryo utumvishe amajwi wagira ngo ni bya bishashi by’umuriro biraswa mu gihe cyo ‘kurasa umwaka’.

Abanya-Palestine bagerageza kuyobya Iron Dome bifashishije uburyo bwo kohereza ibisasu byinshi, ku buryo n’ubwo ibisandaza, hatabura bikeya bigera ku butaka bigaturitsa aho byoherejwe.

Minisiteri y’Ingabo ya Israel ivuga ko kuva mu 2011 Iron Dome imaze gusandaza ibisasu bisaga 2400.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version