Indirimbo Nshya Ya Meddy Yateje Amahari Mu Bahanzi

Uburyo indirimbo nshya ya Meddy yujuje miliyoni imwe y’abantu bayirebye kuri YouTube mu minsi ibiri gusa, ntibivugwaho rumwe na bamwe mu bahanzi.

Bamwe babifashe nk’ikintu gikomeye kigaragaza urwego uyu muhanzi amaze kugeraho mu Rwanda no hanze yarwo, abandi babifata nk’aho hari amayeri yakoreshejwe mu kuzamura umubare w’abantu bayirebye kuri YouTube, arenze kuba indirimbo ikunzwe n’abantu benshi.

Médard Ngabo aheruka gukora amateka mu bahanzi bo mu Rwanda ubwo indirimbo ye nshya My Vow igaragaramo amashusho y’ubukwe bwe na Mimi Mehfira, yarebwaga n’abantu miliyoni imwe mu minsi ibiri gusa isohotse.

- Kwmamaza -

Ni ikintu cyashimishije benshi mu bakunzi b’umuziki we, abandi batangira kuvuga byinshi bashingiye ku buryo abahanzi bo mu Rwanda kugira ngo indirimbo irebwe n’abantu miliyoni imwe bisaba kwiyuha akuya.

Ibyo bigahuzwa n’uko indirimbo Away ya Ariel Ways na Juno Kizigenza nk’imwe mu ndirimbo nshya ziheruka gusohoka mu Rwanda, yujuje miliyoni imwe y’abayirebye kuri YouTube mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Katapilla ya Bruce Melodie iri mu zikunzwe muri iki gihe yo byayifashe ukwezi.

Uretse izo, nk’indirimbo Habibi ya The Ben yakunzwe yasohotse mu 2017, kugeza ubu iracyari ku bantu ibihumbi 496 bayirebye kuri YouTube .

Nubwo abantu benshi batinze ku ndirimbo ya Meddy yari yujuje miliyoni imwe, ntabwo bibuza ko indirimbo Slowly aheruka gushohora imaze kurebwa n’abantu miliyoni 52.

Mu gihe u Rwanda rutuwe n’abantu miliyoni 13 kandi bose badakoresha internet, bigaragaza ko indirimbo ze zirebwa n’abantu benshi cyane bari hanze y’u Rwanda.

Ubwo amagambo yajyaga kuba menshi, hari ubutumwa bwitiriwe Juno Kizigenza bishoboka ko bwasibwe ku mbuga nkoranyambaga, busa n’ubwagarukaga kuri Meddy.

Bugira buti “Umwami watorotse se? Umwami cyangwa umwamikazi bari ino ntabwo ari ishyanga.”

Ubu butumwa ntabwo buvugwaho rumwe

Ubwo butumwa bwaje guhuzwa n’ubwa Teta Diana umenyerewe mu muziki gakondo.

Yanditse kuri Twitter ko gufungura umurongo wa YouTube cyangwa Channel ari ubuntu, ariko kugira ngo ugwize umubare munini w’abarebye ibyo washyizeho bishobora kugurwa.

Yakomeje ati “Ubuhanzi bwigenga buravuna ariko bukaramba. Twubake ibyagutse kandi biramba, ubugeni n’ubuhanzi byubahwe, abahanzi muri rusange mwihugure.”

Ubutumwa buvuga ko abarebye indirimbo bagurwa bwateje impaka nyinshi

Iyo ntero yikirijwe na Jules Sentore na we ukora umuziki gakondo, wabwiye Teta Diana ko amuvugiye ibintu.

Nyuma Teta Diana ariko yaje kuvuga ko ubutumwa bwe abantu babufashe nabi, babuhuza n’ibintu bitari byo.

Nyuma y’ubutumwa bw’abantu benshi, umuhanzi Tom Close yaje kwandika ko Meddy ari isomo ku muzika wo mu Rwanda, ku buryo abandi bahanzi bakwiye kureka amashyari.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version