Botswana Yohereje Abasirikare Muri Mozambique

Botswana yohereje abasirikare 296 muri Mozambique, nk’itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni ubwa mbere ingabo za SADC zoherejwe mu bikorwa byo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba muri Mozambique nyuma y’igihe byemejwe, mu gihe ingabo z’u Rwanda zamaze guca ingando ndetse zikomeje guhangana n’umutwe wa Islamic State muri kiriya gihugu.

U Rwanda rwoherejeyo abasirikare n’abapolisi 1000, ndetse mu cyumweru gishize byatangajwe ko zishe abarwanyi bagera muri 30.

Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yasezeye kuri bariya basirikare kuri uyu wa Mbere.

- Kwmamaza -

Yabifurije “kuzuza vuba inshingano zibajyanye no kugaruka amahoro.”

Ingabo za SADC muri Mozambique zizayoborwa na Maj. Gen. Xolani Mankayi wo muri Afurika y’Epfo mu gihe ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Maj Gen Innocent Kabandana.

Intara ya Cabo Delgado yugarijwe n’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wiyise al-Shabaab, guhera mu 2017.

Abantu basaga 3000 bamaze kwicwa, harimo abagiye bicwa baciwe imitwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version