Indyo Iboneye Itera Umutuzo N’iterambere- Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko indyo ihagije kandi yuzuye ari inkingi yo gutekereza neza no kugira ubuzima bwiza bityo uwayiriye akaniteza imbere.

Yabivugiye mu Nama mpuzamahanga iri guhuza abahanga mu buhinzi, abafata ibyemezo bya Politiki mu rwego rw’ubuhinzi n’abandi bafite aho bahurira n’uru rwego rw’ubukungu iri kubera mu Rwanda.

Ariko kuri uyu wa Gatatu ikaba yari irimo n’abandi bafasha b’Abakuru b’ibihugu ndetse n’abahoze.

Urugero ni abo Auxillia Mnangagwa( umufasha wa Emmerson Mnangagwa) na Roman Tesfaye( Umufasha w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia witwa Haile Mariam Desalegn).

- Advertisement -

Jeannette Kagame mu ijambo rye yagize ati: “ Imirire iboneye ni ishingiro ry’ubuzima bwiza, umutuzo, amahoro asesuye ndetse n’iterambere. Ni ngombwa ko imiyoborere myiza yose iharanira ko abaturage bihaza mu biribwa kandi bakarya indyo yuzuye.”

Avuga ko bizwi neza ko umuntu urya neza kandi mu buryo budahindagurika, agira umubiri ufite ubudahangarwa bumufasha kutazahazwa n’indwara za hato na hato ndetse n’izizwi nk’indwara zitandura ariko zica benshi.

Muri izi ndwara harimo impyiko, umwijima, cancers, diyabete n’izindi ziterwa ahanini n’imirire n’imibereho y’abantu bifite barya byinshi bikungahaye ku isukari n’ibinure ariko ntibakore siporo ihagije.

Izi ndwara nizo zihangayikishe isi cyane kubera ko nk’uko umwe mu baganga bo mu bitaro bya Faysal witwa Dr Sendegeya Augustin yigeze kubibwira Taarifa.

Dr. Sendegeya avuga ko muri biriya bitaro hajya haza abantu bafite ikibazo cy’umutima batewe n’ibinure byinshi barya kandi bakaza biganjemo abatarengeje imyaka 50 y’amavuko.

Aba baba bakiri bato.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko imirire iboneye yazahajwe na byinshi mu gihe gito gishize ariko ngo ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, intambara n’amakimbirane ndetse n’ingaruka za COVID-19 biri mu byabigizemo uruhare runini kurushaho.

Yunzemo ko kugira ngo abatuye Isi bashobore kongera kwihaza mu biribwa, ari  ngombwa ko amafaranga ashorwa mu buhinzi yongerwa ariko agashorwa ahakwiye kugira ngo intego isi yihaye yo kurandura inzara bitarenze umwaka wa 2030 izagerweho.

Inama iri kubera mu Rwanda yafunguwe kuri uyu wa Kabiri, Taliki 06, Nzeri, 2022, ifungurwa na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Ni Inama izamara iminsi itanu.

N’ubwo u Rwanda rugerageza kuzamura imirire y’abarutuye kuko hari henshi itaraba myiza, uko bigaragara hari intambwe iterwa.

Ubukangurambaga mu kubaka uturima tw’igikoni no kugaburira abana indyo yuzuye, byagize akamaro.

Imirire y’abana b’Abanyarwanda igenda irushaho kuba myiza gahoro gahoro

Byatumye hari hamwe imibare y’abana bagwingiye yagabanutse, urugero rugatangwa mu Karere ka Nyabihu.

Aka karere mu myaka irenga itanu ishize kari aka mbere mu kugira abana bagwingiye ariko bigaragara ko hari intambwe kateye binyuze mu kongera umubare w’amarerero.

U Rwanda kandi rwatangije gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri kugira ngo inzara itahabicira ntibashobore kwiga neza.

Guhinga igihingwa kiberanye n’igice runaka cy’u Rwanda nabyo hari umusaruro byatanze, kandi bikajyanirana no kuhira.

Ubuhinzi bukozwe neza kandi bukunganirwa n’ubworozi nabyo bigira inyongeragaciro bishyira mu kuzamura imirire iboneye n’ubuzima bwiza bw’abaturage.

Ku wa Mbere Taliki 05, Nzeri, 2022 i Kigali habereye inama yigaga uko ubuhinzi bw’ibishyimbo bwanozwa hakongerwa amafaranga abushorwamo aho kugira ngo bufatwe nk’ubuhinzi bukorwa n’abakene.

Muri iyi nama havugiwemo ko u Rwanda ari rwo gihugu cya mbere ku isi gifite abaturage barya ibishyimbo byinshi kuko ku mwaka uwariye bicye arya byibura ibilo 14.

Ibishyimbo ni igihingwa gikize ku butare bita zinc ndetse na proteins zubaka umubiri.

Muri make, ubuhinzi bukozwe neza bugirira akamaro ababukora ndetse n’igihugu muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version