Hari Impamvu Umutoza W’Ikipe Y’Igihugu Ya Handball Atanga Zatumye Atsindwa Na Misiri

Nyuma y’umukino  waraye uhuje Ikipe y’u Rwanda ya Handball n’ikipe ya Misiri y’uyu mukino ukarangira u Rwanda rutsinzwe, umutoza w’Ikipe y’u Rwanda yavuze ko ahanini byatewe n’uko bamaze igihe kinini bitoreza ku kibuga kitari ku rwego rw’icyo bakiniyeho uriya mukino.

Ni umukino wa nyuma witabiriwe kandi na Perezida Paul Kagame urangira Misiri itsinde u Rwanda ku manota 51 kuri 29.

Bijya gukomerana u Rwanda, rwatangiye rukora amakosa bituma Misiri ibona ko rufite igihunga.

Yahise  itangira kurutsinda amanota rugikubita.

- Advertisement -

Ikindi gisa n’aho cyari akarusho kuri Misiri ni uko yari ifite abakinnyi benshi barebare ugereranyije n’ab’u Rwanda, ibi bikaba byabafashije cyane mu gutera imipira yo hejuru bituma batsinda hakiri hakiri kare.

Igice cya mbere cyarangiye ari amanota 22 ya Misiri kuri 16 y’u Rwanda.

Aho bagarukiye bavuye mu kiruhuko, ni ukuvuga mu gice cya kabiri, abakinnyi b’u Rwanda ntibari buzuye kuko igice cya mbere cyarangiye hari umwe muri bo wahawe igihano cy’iminota ibiri hanze.

Icyakora bakomeje kwihagararaho kugira ngo birinde ko batsindwa amanota menshi, ikinyuranyo kigakomeza kwiyongera.

Gusa ntibyatinze kuko abakinnyi ba Misiri bakomeje gutsinda Abanyarwanda kubera ko babasumbaga bigatuma babatera imipira iremereye bakinjiza ibitego.

Ndetse baje kunanirwa k’uburyo iminota ya nyuma yageze basa n’abananiwe burundu.

Uko andi makipe yakurikiranye ni uku: Maroc yabaye iya gatatu, u Burundi buba ubwa kane, Algerie iba iya gatanu n’aho kuwa gatandatu haza Uganda.

Amakipe yaje mu myanya y’inyuma harimo iya Libya yabaye iya karindwi na Madagascar yabaye iya munani.

U Rwanda n’ubwo rwatsindiwe ku mukino wa nyuma, ruri mu makipe ane yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Croatia mu mwaka wa 2023.

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda witwa Anaclet Bagirishya avuga ko no kugira ngo bagere kuri ririya rwego ntako batagize!

Avuga ko byari urugendo rurerure kandi rutoroshye ariko bishima ko babonye itike iberekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Icyakora ngo bahuye n’imbogamizi n’ubwo bakoze uko bashoboye bakagera ku mukino wa nyuma.

Muri zo avugamo ko bari bamaze igihe kinini bitoreza ku bibuga bitari k’urwego rwicyo bagombaga gukiniraho kandi ari bo bagombaga kwakira irushanwa.

Yasezeranyije Abanyarwanda ko agiye kuzamura urwego abakinnyi be bariho kugira ngo bazitware neza mu mikino bazakina ubwo iy’igikombe cy’isi izaba itangiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version