Inkende Zigiye Kwicisha Abaturage Inzara

Bazishinja kwigabiza imirima yabo zikarya ibijumba, imineke n’ibigori k’uburyo bavuga ko niba Leta ya Kenya itabatabaye ngo izirukane, inzara izabibasira mu gihe gito kiri imbere.

Abo ni abatuye ahitwa Barut mu nkengero z’Umujyi wa Nakuru muri Kenya. Abenshi mu bataka konerwa n’izi nyamaswa ni abaturiye Pariki ya Nakuru yitwa Lake Nakuru National Park.

Abaturage bavuga ko inkende ziza mu matsinda manini k’uburyo ntawapfa kuzikoma imbere zikigabiza imirima zikona bigatinda.

Babwiye ikinyamakuru Wanainchi ko bugarijwe n’inzara kubera izi nyamaswa zigira urusaku n’icyusa kinshi.

- Advertisement -

Uwitwa Geoffrey Kamau Nyaga avuga ko imyaka yonwa na ziriya nyamaswa ari iyo bari bitezemo amafaranga mu gihe cy’umwero.

Bungamo ko ubukene bw’uko batazabona icyo bagurisha buzajyanirana n’inzara kuko mbere yo kugurisha ubanza kwihaza mu biribwa iwawe.

Kuri bo ngo ikibazo gikomeye ni uko n’imbuto bayiteye none imyaka yari yeze ikaba iri konwa na ziriya nyamaswa z’amahane menshi.

Guturana kw’abaturage n’inyamaswa z’ishyamba zo muri Kenya kandi bituma hahora amakimbirane hagati y’ibi binyabuzima byombi.

Mu minsi micye ishize, inzovu yivuganye umuturage wari kumwe n’abandi ubwo bari bapfubiraniye mu muhanda.

Yari umugabo w’imyaka 52 y’amavuko wo mu gace ka Laikipia muri Kenya, aka gace kakaba kamaze iminsi kaberamo ibibazo bigonganisha abantu n’inyamaswa.

Uwapfuye yitwa Peter Njoroge. Yari ari kumwe na bagenzi be babiri bari bagiye guhahira ahitwa Mugumo Shopping Center muri Segera.

Mu nzira bahahuriye n’inzovu iba yonyine irabirukankana ariko kubera ubwoba, iza gufata Njoroge imwigirizaho nkana!

Nyuma yo kumuterera mu kirere akikubita hasi agataka, inzovu ntiyabyitayeho ahubwo yaje iramuribata.

Umwe muri babiri barokotse iriya nzovu witwa David Muriithi yabwiye The Nation ko bo babonye ije bajya kwihisha kuko itari ibegereye nk’uko byari bimeze kuri Njoroge, mu gihe uyu we yagerageje kwirukankira ku ruzitiro ruri hafi aho ariko abikora atinze iba iramufashe imuzingisha umutonzi imujugunya mu kirere agarutse iramukandagira ahasiga ubuzima atyo!

Amakimbirane hagati y’abaturage n’inyamaswa muri Laikipia amaze gufata intera k’uburyo ubuyobozi bw’aka gace buri gukorana n’ikigo cya Kenya gishinzwe kwita ku byanya bikomye ngo harebwe uko inyamaswa zakumirwa ntizikomeze kwinjira mu bice bituwemo n’abaturage.

Uretse no kuba zibica, akenshi inyamaswa nk’inzovu zirona cyane k’uburyo umuturage asigara ntacyo azasarura gifatika.

Inzovu zijya  mu mirima y’abaturage zigiye kuhashaka ubwatsi n’amazi kuko ziba zabibuze mu byanya zisanzwe zibamo.

Tugarutse ku rugomo rw’inkende, hari izindi zigize kagarara ku rwego rwo hejuru.

Mu Ntara ya Yamaguchi itsinda ry’inkende rimaze iminsi ryarazengereje abaturage.

Uwahitaga hafi y’aho zituye zamutegara amabuye k’uburyo zari zimaze gukomeretsa abantu 50

Iyaziyoboraga baharutse kuyifata barayica kugira ngo n’izindi zikuke umutima zizibukire ubwo bukubaganyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version