Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabire Victoire Umuhoza Agiye Gukorwaho Iperereza Risesuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Victoire Umuhoza Agiye Gukorwaho Iperereza Risesuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2025 8:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko Rukuru rwa Kigali, nyuma yo kumva uko yireguye ubwo rwamubazaga ku byerekeye abantu ubushinjacyaha burega ko baba mu ishyaka rye kandi bakaregwa gushaka guhirika ubutegetsi, rwanzuye ko Ingabire Victoire Umuhoza akwiye gukorwaho iperereza risesuye kuri iyo ngingo.

Asanzwe afite Ishyaka ryitwa DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi.

Iki cyemezo cyafashwe urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi ubu bakurikiranywe mu nkiko.

Ibisobanuro ubushinjacyaha bwahaye urukiko bivuga ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.

Mu kwisobanura kwe, Ingabire yabwiye Urukiko ko abaregwa muri urwo rubanza bahoze ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi ‘uretse’ umunyamakuru Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV.

Yavuze ariko ko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi kandi ko atari ayazi.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire mu gitondo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Urukiko rwasuzumye ibibazo birimo kumenya niba ibisobanuro yatanze byatuma akekwaho cyangwa adakekwaho ibyaha.

Rwasanze ibisobanuro Ingabire Victoire yatanze ‘bidahagije’ kandi mu idosiye y’uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja.

Rwabonye ko ari ngombwa ko ubushinjacyaha bukora iperereza ryimbitse kuri Ingabire kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

Ni iperereza rizakorwa mu byumweru bibiri.

Iburanisha rizasubukurwa ku wa 7, Nyakanga, 2025.

Abasomyi ba Taarifa Rwanda bibuke ko muri Nzeri, 2018 Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Ingabire Victoire Umuhoza, hasigaye imyaka irindwi ngo igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe kirangiye.

Yari yarahamijwe igihano cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze mu mwaka wa 2010 ubwo yazaga mu Rwanda agapfobereza Jenoside ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Yari aturutse mu Buholandi.

Nyuma yo guhabwa imbabazi, Ingabire yabwiye BBC na The Guardian ko nta mbabazi yigeze asaba Perezida wa Repubulika ku byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko yasabye iz’uko afungiye ubusa.

Afite imyaka 56 kuko yavutse mu mwaka wa 1968, akagira n’abana batatu.

Yize amategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga yavanye muri Kaminuza zo mu Buholandi.

TAGGED:featuredIngabireIshyakaJenosideKagamePolitikiUmuhozaUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amakipe Muri EAC Azakina Imikino Ya Volley Yo Kwibuka Jenoside Yamenyekanye
Next Article RIB Yafunze Ingabire Victoire Umuhoza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?