Hasinywe amasezerano hagati ya Ambasade y’u Rwanda iyobowe na James Kimonyo na Leta y’u Bushinwa yemerera u Rwanda kujya rugurisha mu Bushinwa urusenda ruseye.
Ambasaderi James Kimonyo yishimye ko ariya masezerano azafasha abahinzi b’urusenga mu Rwanda kubona aho bagurisha umusaruro wabo.
U Rwanda rwari rusanzwe rwohereza urusenda mu bihugu birimo u Buholandi, u Bwongereza, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, u Budage, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, Leta ziyunze z’Abarabu, Uganda, u Bubiligi, Tanzania na Danemark.
Uturere tw’u Rwanda tweza urusenda kurusha utundi ni Bugesera, Kayonza, Gatsibo, Rulindo na Rwamagana.
U Rwanda rweza urusenda ruri mu moko abiri ari yo Pilipili n’urundi bita ‘Bad Eye’ ruzwi mu Kinyarwanda nka Kamurari.
![](https://i0.wp.com/kiny.taarifa.rw/wp-content/uploads/2021/03/Kimonyo-gggg-1024x683.jpg?resize=1024%2C683&ssl=1)