Urukiko Rukuru rwa Kigali, nyuma yo kumva uko yireguye ubwo rwamubazaga ku byerekeye abantu ubushinjacyaha burega ko baba mu ishyaka rye kandi bakaregwa gushaka guhirika ubutegetsi, rwanzuye ko Ingabire Victoire Umuhoza akwiye gukorwaho iperereza risesuye kuri iyo ngingo.
Asanzwe afite Ishyaka ryitwa DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi.
Iki cyemezo cyafashwe urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi ubu bakurikiranywe mu nkiko.
Ibisobanuro ubushinjacyaha bwahaye urukiko bivuga ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.
Mu kwisobanura kwe, Ingabire yabwiye Urukiko ko abaregwa muri urwo rubanza bahoze ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi ‘uretse’ umunyamakuru Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV.
Yavuze ariko ko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi kandi ko atari ayazi.
Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire mu gitondo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Urukiko rwasuzumye ibibazo birimo kumenya niba ibisobanuro yatanze byatuma akekwaho cyangwa adakekwaho ibyaha.
Rwasanze ibisobanuro Ingabire Victoire yatanze ‘bidahagije’ kandi mu idosiye y’uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja.
Rwabonye ko ari ngombwa ko ubushinjacyaha bukora iperereza ryimbitse kuri Ingabire kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.
Ni iperereza rizakorwa mu byumweru bibiri.
Iburanisha rizasubukurwa ku wa 7, Nyakanga, 2025.
Abasomyi ba Taarifa Rwanda bibuke ko muri Nzeri, 2018 Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Ingabire Victoire Umuhoza, hasigaye imyaka irindwi ngo igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe kirangiye.
Yari yarahamijwe igihano cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze mu mwaka wa 2010 ubwo yazaga mu Rwanda agapfobereza Jenoside ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Yari aturutse mu Buholandi.
Nyuma yo guhabwa imbabazi, Ingabire yabwiye BBC na The Guardian ko nta mbabazi yigeze asaba Perezida wa Repubulika ku byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko yasabye iz’uko afungiye ubusa.
Afite imyaka 56 kuko yavutse mu mwaka wa 1968, akagira n’abana batatu.
Yize amategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga yavanye muri Kaminuza zo mu Buholandi.