Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo 100 Z’u Burundi Ziroherezwa Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo 100 Z’u Burundi Ziroherezwa Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2023 6:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Burundi burohereza abasirikare 100 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo zifatanye n’iza EAC mu bikorwa byo kurwanya imitwe imaze iminsi ica ibintu mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Muthuki, yatangaje ko ubutegetsi bw’i Bujumbura bwiyemeje ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 04, Werurwe, 2023 ari bwo ziriya ngabo ziri bwurire indege zigana i Goma.

Amakuru avuga ko akazi kazo kari butangirira i Sake hafi ya Goma.

Dr Peter Muthuki yagize ati: “Icyifuzo cya EAC ni uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igira amahoro n’umutekano.”

Dr.Peter Mathuki

Avuga ko mu nama idasanzwe yabereye muri Ethiopia, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Inteko nyafurika ishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano bemeye gufasha umuryango wa EAC kugarura amahoro muri RD Congo.

Dr Muthuki yemeza k’ubufatanye n’imiryango itari iya Leta yo hirya no hino ku Isi, bazakomeza guhanga amaso ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo ndetse no gusaba abakuru b’ibihugu ko imirwano ihagarara, imitwe yitwaje intwaro ikazishyira hasi ikagana inzira y’ibiganiro.

Mu minsi ishize hari inama yabereye muri Ethiopia, basaba guhagarika imirwano “ako kanya” no gucyura impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda.

Harimo undi mwanzuro usaba ko bitarenze 30 Werurwe 2023, imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo izayishyira hasi.

Hagati aho i Luanda muri Angola hatangiye inama iri guhuza intumwa za M23 n’ubutegetsi bw’Angola.

Mu gihe ubutegetsi bwa Angola busaba M23 kujya mu biganiro, ku rundi ruhande, abayobozi ba DRC bavuga ko bataganira n’umutwe w’iterabwoba.’

Uko Ingabo Za EAC Zigabanyije Ibirindiro Mu Burasirazuba Bwa DRC

TAGGED:BurundiDRCGomaIngaboRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Ikomeje Kuvogera u Rwanda, Undi Musirikare Wayo Yaharasiwe
Next Article Batangije Uburyo Bw’Ikoranabuhanga Bufasha Ba Rwiyemezamirimo Gucunga Imari Badahari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?