Ingabo 100 Z’u Burundi Ziroherezwa Muri DRC

U Burundi burohereza abasirikare 100 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo zifatanye n’iza EAC mu bikorwa byo kurwanya imitwe imaze iminsi ica ibintu mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Muthuki, yatangaje ko ubutegetsi bw’i Bujumbura bwiyemeje ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 04, Werurwe, 2023 ari bwo ziriya ngabo ziri bwurire indege zigana i Goma.

Amakuru avuga ko akazi kazo kari butangirira i Sake hafi ya Goma.

Dr Peter Muthuki yagize ati: “Icyifuzo cya EAC ni uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igira amahoro n’umutekano.”

- Advertisement -
Dr.Peter Mathuki

Avuga ko mu nama idasanzwe yabereye muri Ethiopia, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Inteko nyafurika ishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano bemeye gufasha umuryango wa EAC kugarura amahoro muri RD Congo.

Dr Muthuki yemeza k’ubufatanye n’imiryango itari iya Leta yo hirya no hino ku Isi, bazakomeza guhanga amaso ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo ndetse no gusaba abakuru b’ibihugu ko imirwano ihagarara, imitwe yitwaje intwaro ikazishyira hasi ikagana inzira y’ibiganiro.

Mu minsi ishize hari inama yabereye muri Ethiopia, basaba guhagarika imirwano “ako kanya” no gucyura impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda.

Harimo undi mwanzuro usaba ko bitarenze 30 Werurwe 2023, imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo izayishyira hasi.

Hagati aho i Luanda muri Angola hatangiye inama iri guhuza intumwa za M23 n’ubutegetsi bw’Angola.

Mu gihe ubutegetsi bwa Angola busaba M23 kujya mu biganiro, ku rundi ruhande, abayobozi ba DRC bavuga ko bataganira n’umutwe w’iterabwoba.’

Uko Ingabo Za EAC Zigabanyije Ibirindiro Mu Burasirazuba Bwa DRC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version