Ingabo 10,000 Z’u Burusiya Zageze Muri Ukraine Mu Gihe Cy’Amasaha 12

Ibyahoze bifatwa nk’aho ari ugukungata kw’u Burusiya byagaragaye ko u Burusiya bwa Vladmin Putin butivuguruza. Kuva aho Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin ahereye ingabo ze amabwiriza yo kwinjira mu Ntara ebyri za Luhansk na Donetsk, izigera ku 10 000 zimaze kugera yo mu gihe cy’amasaha 12.

Ni itsinda rya mbere kuko u Burusiya bumaze igihe gito bushyize abasirikare 130 000 ku mupaka wabwo na Ukraine.

Mu minsi ishize  abantu bari batangiye gushyira agatima impembero bibwira ko u Burusiya bwasubije abasirikare babwo inyuma ariko uko bigaragara bwari burimo kwisuganya, bubavana hamwe bubajyana ahandi bwabonaga ko ari ho habufasha kurushaho.

Ibifaru by’u Burusiya bwageze muri zimwe mu Ntara za Ukraine

Guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 22, Gashyantare, 2022 ibintu byafashe indi ntera ubwo abasirikare b’u Burusiya bahabwaga amabwiriza yo kwambuka bakajya mu Ntara za Donetsk na Luhansk.

- Advertisement -

Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Ukraine bwatangaje ko yizewe bufite avuga ko ziriya ngabo mu gihe cy’amasaha 12 zari zimaze kugera mu Ntara twavuze haruguru.

Muri zo ingabo 6000 zoherejwe muri Donetsk, ingabo 5000 zoherezwa muri Luhansk n’aho izindi 1,500 zoherezwa ahitwa Horlivka.

Ubu byitezwe ko Putin ari buhere kuri zo ngabo agatangiza intambara yo ku butaka.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri nibwo abantu babonye ibifaru by’intambara kandi ngo nta gushidikanya ko ari iby’ingabo z’u Burusiya zinjiriye muri Leta ya Donetsk.

Nyuma y’uko bariya basirikare binjiye muri Ukraine hari ibisasu byahise bitangira kuvuga, ndetse hari n’uruganda rwarashweho ruraturika hagwa abagabo babiri abandi 12 barakomereka.

Ibifaru by’u Burusiya byahageze kare

Mu Bwongereza Minisitiri w’ubuzima witwa Sajid Javid yavuze mu Burayi haramutse inkuru mbi nyuma yo kubyukira ku nkuru ivuga ko ingabo za Putin zagiye muri ziriya Ntara kandi Putin akaba yari yabanje kwemeza ko ziriya Ntara ‘zifite ubwigenge.’

Amafoto: Putin Yategetse Ingabo Ze Kwinjira Mu Bice Bya Ukraine

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version