Ingabo Za DRC Zishe Abo Muri Wazalendo

Ku wa Mbere taliki 17 nibwo insoresore zo mu ihuriro ry’urubyiruko rwiyise Wazalendo bikoze bagaba igitero ku birindiro by’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Zikihagera zasanze izi ngabo zaziteguye zirazirasa hapfamo abantu batandatu.

Kuri uyu wa Gatatu ariko ubu harabarurwa abantu icyenda bo muri Wazalendo bamaze guhitanwa n’amasasu.

Iri rasana ryabereye ahitwa Mabalako muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Sosiyete sivile yo muri aka gace ivuga ko nta mibare y’ingabo za DRC zaguye muri iri rasana iratangazwa kandi nta n’icyo ubuvugizi bw’izi ngabo burabivugaho.

- Advertisement -

Radio Okapi ivuga ko abagize Wazalendo bashinjwa na benshi kwigira ibihararumbo, bagacucura abantu utwabo, abandi bakabafungira muri za kasho bacukuye munsi y’ubutaka.

Umwe mu bayobozi ba Wazalendo avugwa gukora nk’Umushinjacyaha mukuru ku buryo bamugezaho ibibazo, agafunga cyangwa akarekura uwo ashaka.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi yigeze gishima Wazalendo, avuga ko igizwe n’urubyiruko rw’intangarugero mu gukunda igihugu.

Kubera kutumvikana ku mafaranga uru rubyiruko rugomba guhemberwa akazi rufashamo ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko kurwanya M23, abarugize bahisemo gutura abaturage umunabi baterwa n’ubwo bumvikane buke.

Niyo mpamvu babasahura, abandi bakabakorera ibya mfura mbi.

Ikindi aba Wazalendo bavuga kitagenda neza ni uko ku rugamba na M23 ari bo bashyirwa imbere, bakaraswa, abasirikare ba DRC bigaramiye!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version