Abasirikare ba Israel batangaje ko ubwo bageraga mu Biro by’ikigo gishingiye kuri Hamas kiri ahitwa Hebron bahasanze Mein Kampf, igitabo cyanditswe na Adolf Hitler wateguye akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abayahudi.
Iki kigo gishamikiye kuri Hamas kitwa The Islamic Charity Association nicyo bivugwa ko ingabo za Israel zasanzemo iki gitabo benshi ku isi bemeza ko cyabaye kirimbuzi mu kumara Abayahudi.
Mu myaka yabayemo intambara ya kabiri y’isi nibwo Abanazi ba Hitler bishe Abayahudi bagera kuri Miliyoni esheshatu bari batuye henshi mu Burayi.
The Jerusalem Post yanditse ko ubwo abasirikare bakoraga ibikorwa byabo muri Hebron ari bwo binjiye muri ibyo Biro bahasanga icyo gitabo.
Israel ivuga ko uriya muryango usanzwe ukora uko ushoboye ngo Hamas ibone abarwanyi n’amafaranga yo gukoresha.
Ingabo zayo zivuga ko ziherutse gusanga amafaranga yo muri Israel bita Shekeli angana na 165,700(NIS) ni ukuvuga angana na Miliyoni Frw 72 zirenga muri imwe mu ndake za Hamas, zikemeza ko akusanywa n’abo muri kiriya kigo.


