Ingabo Za Kenya Zageze Muri Congo- Kinshasa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09, nibwo umutwe w’ingabo zidasanzwe za Kenya wageze mu Ntara ya Beni muri Kivu y’Amajyepfo guhiga bukware abarwanyi bakomoka muri Uganda  bahamaze iminsi barazengereje abaturage.

Andi makuru avuga ko hari abandi basirikare ba Tanzania bageze muri kariya gace, bakaba bazafatanya na Kenya guhiga bariya barwanyi nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi ba MONUSCO ushinzwe itumanaho witwa Koumbo Ghali.

Intego ihari ni uguca intege  abarwanyi bo muri Allied Democratic Forces (ADF).

Kuombo avuga ko hari abarwanyi ba ADF bari bamaze iminsi bisuganya kugira ngo bongere ibitero byabo mu baturae ba hariya ahantu.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko hari abandi basirikare bazaza nyuma ya bariya.

Bazaba baturutse muri Afurika y’Epfo no muri Nepal

Hari amakuru Taarifa ifite avuga ko bariya basirikare boherejwe ku busabe bwa Perezida Tshisekedi.

Ni mu rwego rwo kumufasha guhashya burundu abarwanyi bo muri ADF.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version