Gukorana N’U Bushinwa Ngo Hari Ubwo Bivuga ‘Kwibwa Amabanga’

Ikigo gishinzwe gucunga umutekano mu ikoranabuhanga kitwa FireEye kivuga ko  hari raporo cyabonye zishinja u Bushinwa kuneka ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bisanzwe bikorana nabwo ubucuruzi.

Muri ibi bihugu harimo Israel, Arabie Saoudite na Iran.

Abahanga ba kiriya kigo bavuga ko u Bushinwa bwakusanyije amakuru menshi mu nzego za Leta n’iz’abikorera za Israel zikora iby’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ibindi.

The Jerusalem Post ivuga ko abahanga bo muri FireEye babonye ko ubutegetsi bw’i Beijing bukusanya amakuru mu bihugu byo muri kariya karere bugamije kumenya ibyo bateganya mu bucuruzi no mu ikoranabuhanga kugira bubibatange.

Ikindi ngo ni uko u Bushinwa bukora buriya butasi bukabubangikanya n’imikoranire mu bucuzi hagati yabwo na biriya bihugu.

Ibi ngo bwabitangiye mu mwaka ibiri ishize.

Hagati aho kandi, hari andi makuru aherutse gutangazwa avuga ko u Bushinwa butata ibihugu bitandukanye birimo iby’i Burayi, Aziya, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibigize OTAN/NATO.

N’ubwo hari imikoranire myiza hagati ya Israel n’u Bushinwa ndetse bukaba bwitegura gutangiza ikindi cyambu muri Haifa, The Post yanditse ko ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bwatangiye gusuzuma iby’imikoranire yabwo n’ubw’i Beijing.

Aha ariko Israel yirinda kuba yagira icyo ipfa n’u Bushinwa mu buryo bweruye.

U Bushinwa bufite igitinyiro…

Iki gihugu nicyo cya mbere gituwe n’abantu benshi ku isi.

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Amb Rao Hongwei aherutse guha Taarifa yavuze ko igihugu cye cyahoze mu bifite abakene benshi kurusha ibindi ku isi, ariko ubu ni igihugu giteye imbere cyane.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei 

Hari abavuga ko gishobora kuzaba icya mbere ku isi, giciye kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nicyo gifite inganda nyinshi, kandi nicyo kigurisha kandi kikagura byinshi hanze. U Bushinwa bukorana ubucuruzi n’ibihugu 120 ku isi.

Mu myaka ya 1950, u Bushinwa bwakoraga intebe, ameza, amatasi n’ibisuperi.

Ubu ni igihugu gihagaze neza mu iterambere iryo ariryo ryose.

Abahanga bo mu Bushinwa bakora imodoka zikoresha amashanyarazi, ibyogajuru, gari ya moshi ziri mu zihuta kurusha izindi ku isi n’ibindi.

Guhera mu mwaka wa 1952 kugeza mu mwaka wa 2020 umusaruro mbumbe w’u Bushinwa wavuye kuri miliyari 67.91z’ama Yuan( amafaranga akoreshwa mu Bushinwa) zigera kuri miliyari ibihumbi 101 by’ama Yuan ni ukuvuga miliyari ibihumbi 14.7 $.

Ni umusaruro wikubye inshuro 200.

Mu mwaka wa 1949, icyizere cyo kubaho cy’Umushinwa cyari imyaka 35 ubu ni imyaka 77.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version