Ingabo Za SADC Zizajya Muri DRC Muri Nzeri 2023

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubufatanye mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo banzuye ko ingabo zabo zizaba zageze muri Repubulika ya Demukarasi muri Nzeri, 2023.

Inama yanzuriwe ibi yari iyobowe na Perezida wa Namibia Hage Geingob.

Higiwemo kandi uko izi ngabo ziri gukora akazi kazo mu Majyaruguru ya Mozambique aho zagiye gufasha iki gihugu gutekana.

Perezida Geingob yagize ati: “ Tugomba gukora k’uburyo igice cy’aho dutuye gitekana kandi ibihugu bigize umuryango wacu bigatekana byose, bigatabarana”.

- Advertisement -

Abandi bakuru b’ibihugu bari bitabiriye iriya nama ni Perezida wa Repubilika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi, uw’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphose, uwa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa na Hikainde Hichilema wa Zambia.

Inama y’Abakuru b’ibihugu ibaye nyuma gato y’uko hari indi yahuje Ramaphosa na Tshisekedi yabaye taliki 07, Nyakanga, 2023.

Ku rundi ruhande kandi hari izindi ngabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC, abasesengura iby’umutekano bakaba bari kwibaza uko ingabo z’ibi bihugu zose zizakorana cyane cyane ko agace bizakoreramo gasanzwe karibasiwe n’imitwe y’abarwanyi irenga 120.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version