Ahitwa mu Nkoto mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka yakozwe n’imodoka itwara abagenzi bita minibisi yavaga mu Majyepfo ijya mu Mujyi wa Kigali ibura feri.
Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko mu kubura feri, yagonze imodoka bita V8 iyiturutse ibyuma, iyi nayo igonga ikamyo ya Howo zose zibirinduka munsi y’umuhanda.
CIP Hassan Kamanzi uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ubwo twavuganaga umugore umwe wari muri minibisi ari we wapfuye.
Ati: “Imodoka zakoze iyo mpanuka zari eshatu. Harimo iya minibisi yavaga za Nkoto, uko bigaragara ibura feri, igonga V8 na Howo zose irazigonga iziturutse inyuma.”
Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Nkoto, Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi.
Abakomeretse bagera mu icyenda bajyanywe mu bitaro bitandukanye.
Ifoto y’ikigereranyo y’impanuka