Nyanza: Abarimu Bakurikiranyweho Gukuriramo Inda Umukobwa W’Aho Bigisha

Amakuru  avuga ko mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza ahari ikigo cy’amashuri kitwa Sainte Trinité de Nyanza hari abarimu bane batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha nyuma y’uko bafashwe bari gukuriramo inda umukobwa w’aho bigishaga.

Iki kigo kiri ahitwa mu Butantsinda.

Bivugwa ko bafatiwe mu rugo rw’umwe muri abo bari gukora icyaha bakurikiranyweho.

Amakuru avuga ko abo barium bari bamaze kumuha imiti ituma inda ivamo.

- Advertisement -

Bafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Umukobwa bakuriragamo inda afite imyaka 21 y’amavuko.

Abakurikiranyweho biriya byaha ni Mugabo Fidele w’imyaka 34, akaba yari ashinzwe n’imyitwarire myiza mu kigo, Sibomana Venuste w’imyaka 29 akaba ari umwarimu, Aduhire Prince Thiery w’imyaka  20 akaba ari umwarimu na Amahirwe Mugisha Victory  w’imyaka 24 akaba ari  umwarimu.

Uyu munyeshuri  yoherejwe mu Bitaro bya Ruhango kugira ngo yitabweho.

Abakekwa bakaba bafungiye kuri RIBA ya Ruhango.

Urwego rw’ubugenzacyaha bushimira abaturage k’ubufatanye berekana mu gutanga amakuru atuma abakekwaho ibyaha bafatwa.

Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ko kuba batanze amakuru agatuma bariya bantu bafatwa ari urugero rwiza rw’ubufatanye mu gukurikirana abanyabyaha.

Ati: “ Uru ni urugero rwiza mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha. Abaturage bakomeze ubwo bufatanya, rwose ntihakagire uhishira icyaha.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version