Ingabo Za Taiwan Nazo Ziri Maso Ziteguye Kwivuna u Bushinwa

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yaraye isabye abasirikare bayo bari baragiye ku kiruhuko kuvayo bakagaruka mu bigo, bakitegura ko igihe icyo ari cyo cyose bakwambarira urugamba. Ni nyuma y’uko u Bushinwa bwarahiriye ko Pelosi nagera muri Taiwan buzahita buyigabaho ibitero.

Ingabo z’u Bushinwa zaraye nazo zisohoye video yerekana ko ziteguye mu buryo ubwo ari bwo bwose kurasa kuri Taiwan kandi ngo bizakorwa vuba bishoboka.

Hari n’amakuru avuga ko hari indege nyinshi z’intambara z’u Bushinwa zaraye zizenguruka mu kirere kigereye umurongo ugabanya Taiwan n’u Bushinwa mu rwego rwo kwereka abategetsi bw’i Taipei n’ab’i Washington ko ibyo bari gushaka kujyamo bidakwiye.

Biteganyijwe ko Nancy Pelosi ari bugere muri Taiwan kuri uyu wa Kabiri mu masaha ashyira umugoroba.

Si indege z’u Bushinwa zonyine zegereye aho bugabanira na Taiwan kuko hari n’ubwato bwabwo bw’intambara bwegereye Taiwan.

Zaba indege cyangwa ubwato by’intambara byose byegereye cyane umurongo ugabanya ibihugu byombi k’uburyo hari umuturage wabwiye The Reuters ko ari umwanduranyo.

Uko indege z’u Bushinwa zegeraga umurongo ubuganya na Taiwan ni uko n’ubwato bw’intambara bwa Taiwan bwacungiraga hafi ko habaho kuwurenga.

Minisitiri w’ingabo za Taiwan yavuze ko abasirikare b’igihugu cye nabo bamaze kwitegura kwivuna umwanzi.

Yavuze ko igihugu cye kiteguye neza guhangana n’umwanzi kandi ngo kibifitiye ubushobozi no kwiyemeza.

Ubu ngo igihugu cyambariye urugamba kandi mu nzego zose.

Ku byerekeye uruzinduko rwa Nancy Pelosi, umwe mu bakurikirana uko gahunda ye iteye muri iki gihe, avuga ko uyu mugore usanzwe uyobora Inteko ishinga amategeko ya Amerika, Umutwe w’Abadepite, ashobora kuzaganira na Perezida wa Taiwan kuri uyu wa Gatatu.

Icyakora ngo hari ibishobora guhinduka muri gahunda z’urugendo rwe.

Amakuru atangazwa na CNN aremeza ko Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika Nancy Pelosi yiyemeje kujya muri Taiwan n’ubwo u Bushinwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’Amerika babimubijije.

Kubimubuza biri mu rwego rwo kwanga ko hakwaduka intambara yeruye hagati y’Amerika n’u Bushinwa bapfa ibitero u Bushinwa bwamaze gutangira gutegura kugaba kuri Taiwan.

Abashinwa barakazwa n’uko Amerika ifata Taiwan nk’igihugu kigenga kandi kuri bwo ari Intara yabwo igize icyo Abashinwa bita ‘One China.’

Icyakora ku rutonde rw’ibihugu Pelosi yari busure ntabwo Taiwan irimo. Ibi ariko ngo ntibiri bumubuze kuhagera akagira icyo avugana n’abayobora kiriya gihugu kiri iruhande rw’u Bushinwa nabwo bukagifata nk’Intara yabwo.

Umwe mu bayobozi ba Taiwan yabwiye CNN ko Nancy Pelosi ari bugere Taipei ( Umurwa mukuru wa Taiwan) mu masaha ashyira igicamunsi ndetse ngo arara muri kiriya gihugu.

Kugeza ubu nta saha iramenyekana y’igihe Pelosi ari bube ageze ku kibuga cy’indege cya Taipei.

Ikinyamakuru cyo mu Bushinwa kitwa Global Times cyavuze ko impamvu iyo ari yo yose Pelosi ari butange asobanura icyamujyanye muri Taiwan, itari bubuze u Bushinwa gukora icyo bwiyemeje.

Ubushinwa buvuga ko ingaruka zizakurikiraho zizatuma na bike umubano w’u Bushinwa n’Amerika wari ugishingiyeho bihirima.

Bwemeza ko Abashinwa bari buhagurukire icya rimwe bakereka Amerika ko igihugu cyabo atari agafu k’imvugwa rimwe.

Ikindi ni uko u Bushinwa buri buhite butangiza intambara izarangira ari uko Taiwan n’amahanga byemeye mu buryo budasubirwaho ko ari Intara y’u Bushinwa.

Abashinwa bagira umugani ugira uti: “ Uzirinde gushaka guhirika umuntu atazakwitaza ukabanza amazuru.”

Wang Wen wigisha mu ishuri rya Kaminuza ryitwa  Chongyang Institute for Financial Studies rikorera muri Kaminuza yitwa  Renmin University of China, avuga ko imikoranire y’u Bushinwa n’Amerika ari ikintu cy’ingenzi ku mutekano w’isi.

Avuga ko kuyijegeza bikozwe n’uruhande rwiyita ko rukomeye kurusha urundi, byatuma isi yose ihomba ibintu biruta ibyo yigeze guhomba mu bihe byose by’Amateka y’abayituye.

Wen avuga ko byaba byiza kuri Amerika no ku bindi bihugu, Nancy Pelosi ahisemo kutajya muri Taiwan.

Ariko aramutse abikoze, Amerika izabona ko yakoze ikosa mu bubanyi n’amahanga ritari ngombwa na gato!

Niko uriya muhanga abyemeza.

Yungamo ko ibyo Amerika iri gukora yita ko ari ameyeri, mu by’ukuri ari ugukina n’umuriro.

Ibi na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping aherutse kubivuga.

Abashinwa bavuga ko Amerika idakwiye gufata u Bushinwa nk’ibindi bihugu ikina nabyo.

Ngo ibiganiro ku ngingo zitandukanye birashoboka hagati ya Beijing na Washington ariko ngo hari igikozwe kigamije kubangamira inyungu z’u Bushinwa, Abashinwa biteguye kukirwanya kugeza ku ndunduro.

Ubushinwa buvuga ko bwizeye neza ko intambara buzashoza kuri Taiwan buzayitsinda hatitawe ku gihe bizafata n’ingengo y’imari bizasaba.

Wa muhanga avuga ko mu myaka 40 ishize, u Bushinwa bwize imikorere y’Abanyamerika n’uburyo bwo kuyibyaza umusaruro mu nyungu zabwo ariko no mu gihombo cy’Abanyamerika.

Ingero zitangwa n’iz’umwanduranyo bavuga ko bazaniwe na Donald Trump mu rugamba rw’ubukungu yashoje ku Bushinwa, ikibazo y’amazi y’Inyanja yo mu Majyepfo y’u Bushinwa, ibyo kubushinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ikibazo cyabwo na Hong Kong none ubu hadutse ikibazo kireba Taiwan.

Abashinwa basanga Abanyamerika badaha uburemere imbaraga igihugu cyabo gifite.

Ngo hari intiti z’Abanyamerika zibeshya abanyapolitiki babo ko Abashinwa batazatinyuka kwinjira mu ntambara n’Amerika.

Icyakora ngo nabo nicyo bifuza. Bemera ko intambara atari ikintu abantu bishoramo uko babonye.

Icyakora aho ibintu bigeze, ngo Abashinwa bamaze kwiyemeza ko nta buryo bundi bwo kurangiza kiriya kibazo mu buryo budasubirwa butari intambara.

Ubutegetsi bw’i Beijing buvuga ko bwamaze gutegura uburyo bwose umuntu ashobora gutekereza bwo kubufasha gutsinda intambara.

Bumwe mu buryo bamaze igihe bakoresha ni ubwo kurasa nyuma y’uko umwanzi arashe.

Ni nka rya zina ry’Umunyarwanda bita ‘Nzirumbanje.’

N’ubwo bivugwa ko bishoboka cyane ko Pelosi ari busure Taiwan, ku rundi ruhande ariba atengushye igihugu cye kuko amakuru avuga ko Perezida Biden atabishyigikiye.

Mu biganiro yagiranye na mugenzi we uyobora u Bushinwa Xi Jinping, bemeranyije ko hari ibintu by’ingenzi ibihugu byombi bigomba gukorana mu nyungu z’isi yose.

Ibi ngo nibyo bigomba guhabwa umwanya wa mbere aho kwishora mu ntambara ishobora kuzatuma isi ihura n’akaga itegeze ibona.

U Bushinwa bugeze kure imyiteguro y’intambara..

Ubushinwa bwaraye busohiye video yerekana ko ingabo zabwo zamaze kwitegura kurasa Taiwan zinyuze mu kirere, mu mazi no ku butaka.

Ni video isa n’ishaka kwereka Amerika ko u Bushinwa bwamaramarije kurasa Taiwan igihe cyo Pelosi yaba arenze ku muburo bwatanze bumubuza kujyayo.

Hagaragaramo indege z’ubwoko bwose za gisikare zihagaruka ku bibuga by’indege by’u Bushinwa zigana muri Taiwan kandi ziyirasa.

Abasirikare barwanira ku butaka baherekejwe n’ibifaro bikoresha ikoranabuhanga, imodoka zibatwaje intwaro n’ibiribwa n’imiti, ubwato bw’intambara bufite ubunini butandukanye ndetse n’indege z’intambara guhera kuri kajugujugu kugeza ku ndege zikorera izindi …byose bikubiye muri iyi video.

Igaragaramo abasirikare bakuru b’u Bushinwa baha abandi amabwiriza yo kurasa umwanzi aho bamusanga hose no kumwivuna mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Iyi video isohotse nyuma y’amasaha make umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa avuga ko ziteguye intambara igihe icyo ari cyo cyose Perezida Xi yatangira uburenganzira.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa  Gen  Wu Qian yavuze ko Nancy Pelosi nasura Taiwan intambara y’u Bushinwa na Taiwan izahita irota. Yatangaje ko ikiguzi iriya ntambara izasaba cyose u Bushinwa buzagitanga ariko bwihanize Taiwan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version