Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za Uganda Zujuje Umuhanda Zivuga Ko Ugiye Kuzifasha Guhashya ADF
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Za Uganda Zujuje Umuhanda Zivuga Ko Ugiye Kuzifasha Guhashya ADF

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2022 3:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugaba w’ingabo za Uganda ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Major General Kayanja Muhanga yaraye afunguye ku mugaragaro umuhanda wubatswe muri Ituri n’ibigo bikora imihanda byo muri Uganda hagamijwe gufasha Uganda guhashya abarwanyi ba ADF nk’uko Kayanja abivuga.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo imodoka z’intambara za Uganda zambutse agace kitwa Mpandeshatu y’urupfu kari ahitwa Burasi mu Ituri muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za Uganda zifatanyije na bimwe mu bigo byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zubatse umuhanda ufite n’ikiraro kiva ahitwa Haibale kikambuka umugezi witwa Semulik.

Maj Gen Kayanja Muhanga avuga ko gukoresha kiriya kiraro bizaba uburyo bwiza bwo guhashya burundu abarwanyi ba ADF bari barakwirakwiriye mu bice bikikije Ituri.

Kayanja Muhanga avuga ko kwambuka kiriya kiraro byatangije igice cya kabiri cy’intambara bari kurwana na ADF kandi ngo bayize kure bayihashya.

Muhanga ati: “ Igice cya mbere cy’iyi ntambara cyatumye abarwanyi ba ADF bakwir imishwaro ariko iki gice cyo kizatuma tubaca intege burundu.”

Yavuze ko abarwanyi ba ADF bagombye kwibwiriza bakamanika amaboko bagahabwa imbabazi bitaba ibyo bakazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Umuhanga wafunguwe kuri uyu wa Kabiri uhuza agace ka Burasi n’agace ka Boga, hagati hakaba harimo intera ya Kilometero 50

Uriya muhanda kandi uzahuza ibice bya Mbau, Ouicha, Eringeti, Kainama, Tchabi, Olamoyo, River Semulik Bridge na Mukakati.

Ibi bice bigize icyo abaturage ba Congo basanzwe bita Mpandeshatu y’Urupfu.

Umuhanda uzoroshya ubuhahirane…

Gen Kayanja avuga ko uriya muhanda uzafasha abawuturiye guhahirana, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukihuta.

Uru rujya n’uruza ariko hari abavuga ko ruzagirira n’akamaro Uganda kuko ishobora kuzarukoresha itunda amabuye cyangwa ibiti by’agaciro ibijyana muri Uganda.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo ya Uganda handitseho ko nyuma y’uko uriya muhanda wuzuye, abaturage  batangiye guhahirana mu buryo bworoshye,

Hagati aho Uganda iri kubaka undi muhanda uzahuza Kasindi-Beni na Butembo ndetse n’undi uzahuza Bunagana-Ruchuru ugakomeza i Goma.

Iyi mihanda niyuzura ngo izafasha mu kongera urwego Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahahiranagaho.

Amafoto:

Ingabo za Uganda zivuga ko iki cyiciro ari icyo gukura ADF ku izima
Bahubatse ikiraro
Bamwe mu bagaba b’ibgao za Uganda bari kumwe na Major Gen Kayanja Muhanga
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda ziri muri DRC
TAGGED:CongofeaturedIngaboKayanjaMuhangaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Benshi Mu Rwanda Bajora Leta Kandi Ntibakurikiranwe-Umuvugizi Wa RIB
Next Article Mu Mafoto: Uko Abafana Ba Arsenal Bakiriye Ibyamamare Bya Arsenal
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?