Ingabo Za UN Zishe Abasivili

Abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo baraye barashe abasivili basanze ku mupaka wa Kasindi. Amakuru avuga ko abo basivili babanje kwanga ko abo basirikare binjira mu gihugu cyabo, abandi barabarasa, binjira ku ngufu.

Umupaka wa Kasindi uri muri Kivu y’Amajyaruguru ugahuza DRC na Uganda.

Abantu babiri bahise bahasiga ubuzima abandi 15 barakomereka.

Umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru wa UN witwa Farhan Haq yagize ati: “Umunyamabanga Mukuru yarakajwe kandi ashengurwa n’ababuze ubuzima ndetse n’abakomerekejwe muri ubwo bugizi bwa nabi.”

- Advertisement -

Yihanganishije ababuze ababo kubera ubwicanyi bwakozwe n’Ingabo zoherejwe kugarura amahoro y’abasivili muri DRC.

Iki kibazo kandi cyagarutsweho na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Yanditse ati:  “Turakurikianira hafi ibirimo kubera muri DRC kandi twamaganye twivuye inyuma ubwicanyi bwakoze ku Cyumweru i Kasindi aho igitero cy’ingabo za MONUSCO cyagize ingaruka ku nzirakarengane nyinshi. Twihanganishije Leta ya Congo n’imiryango yagizweho ingaruka.”

Ukuriye ubutumwa bwa UN muri DRC witwa Bintu Keita yatangaje ko ibyakozwe n’abo basirikare babikoze badatumwe n’Urwego ayoboye.

Ngo bamwe mu babikoze bafashwe barafungwa hatangira n’iperereza kuri iki kibazo.

Minisiteri y’Itumanaho murri DRC yatangaje ko abasirikare ba MONUSCO bakoze biriya  badashobora kuzongera  kwemererwa gukorera muri iki gihugu.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yarekana abasirikare ba  MONUSCO binjira ku ngufu ku mupaka wa Kasindi, nyuma y’impaka ndende.

Barashe amasasu kugira ngo binjire maze abantu bakwira imishwaro.

Ntibyaciriye aho kuko nyuma yo kwinjira, bakomeje kugenda barasa ubwo imodoka zabo zatambukaga mu gasenteri ka Kasindi.

Ibi bibaye hashize igihe gito abaturage b’i Goma bigaragambije basaba ingabo za MONUSCO kuzinga utwazo zikabavira ku butaka.

Ngo ntacyo zabamariye mu gihe cyose zihamaze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version