Ingabo Zambariye Urugamba Rwo Guhiga Abantu Babiri

Mu rwego rwo gushaka no gufata abantu babiri basigaye batarafatwa, Umugaba mukuru w’ingabo za Israel yavuze ko ziteguye gutangiza ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Jenin kugira ngo bafatwe.

Aba bantu babiri basigaye ni bamwe mu mfungwa zatorotse gereza ya Gilboa iri muri Israel yari ifungiwemo abantu bakoze ibyaha bikomeye barimo n’abanya Palestine bo muri Hamas.

Nyuma y’uko bacitse iriya gereza ikomeye kurusha izindi, muri Israel, inzego zose z’umutekano zambariye kubahiga ndetse kugeza ubu abenshi barafashwe.

Umugaba w’ingabo za Israel  Lt Gen Aviv Kohavi yavuze ko abasirikare be biteguye kwinjira mu gace ka Jenin bagahiga bariya bantu bakabafata ari bazima cyangwa bapfuye.

- Kwmamaza -

Ati: “ Imigambi yose yarateguwe, kandi abasirikare biteguye kubyinjiramo nibabidusaba.”

Uko ni ko yabwiye ikinyamakuru N12 cyandikira kuri murandasi.

Avuga ko nibaramuka binjiye muri kiriya gikorwa, bazagikora kugeza kirangiye, bariya bantu bagafatwa n’iyo byasaba amezi menshi.

Si Gen Kohavi ufite icyizere cyo gufata bariya bafungwa gusa kuko n’umuyobozi w’ishami rishinzwe amakuru mu ngabo witwa Second-Lieutenant M abyemeza.

Bamwise ‘M’ mu rwego rwo kumurindira umutekano.

‘M’ avuga ko gufata bariya bantu babiri basigaye bigoye kubera ubunini bw’ahantu bahungiye ariko ngo bafite icyizere cy’uko bazabafata kuko bari kubacungira hafi bakoresheje ikoranabuhanga ryose rishoboka.

Uko bamwe bafashwe:

Nyuma yo gutoroka gereza bayicukuye bagatunguka hanze kure cyane y’aho abarinzi bayo bakorera, hatangiye ibikorwa byo guhiga bariya bafungwa.

Polisi, igisirikare, n’izindi nzego zose z’umutekano zikorera mu ibanga rikomeye zatangiye kubahiga.

Bamwe barafashwe.

Zakaria Zubeidi na Mahmoud Ardah bafatiwe mu igaraje riri mu mudugudu wa Umm el-Ghanam.

Hari ku wa Gatandatu washize.

Mbere y’aho gato, hari abandi barimo Yakoub Mohammed Qadri na Mohammed Ardah bari bafatiwe i Nazareth.

Ubu hari gushakishwa Iham Kamamji na Munadil Nafiyat, bombi bakaba ari abafungwa bahoze mu mutwe w’iterabwoba w’abanya Palestine, bikaba bicyekwa ko bahungiye muri Jenin.

Abafashwe babajijwe uko byagenze kugira ngo bafatwe, bavuga ko bahuye n’ikibazo cy’uko hari abaturage basabye ko babahisha, abandi barabyanga.

Intego yabo yari iyo kwinjira mu Mujyi wa Jenin uri mu gice kitwa West Bank.

Zubeidi yabwiye abakora mu rwego rw’iperereza imbere muri Israel, Shin Bet ko mbere y’uko batoroka bari baramubwiye ko hari umwobo wacukuwe kandi ko igihe nikigera bazatoroka.

Ubwo bari bamaze gutoroka bageze hanze ya mwobo bacukuye, ngo ntibari bafite umugambi usobanutse w’ikindi bari bukurikizeho.

Mu buryo bwihuse, bahise bajya ahitwa Nuara, bahindura imyenda nyuma bajya mu musigiti gusenga, ariko n’aho bagezeyo bangirwa kwinjira kuko bari bafite telefoni zigendanwa.

Ikindi cyaje gutuma batangira gufatwa ni uko baje kunaniranwa kumvikana aho bajya kwihisha, bamwe bati: “ Tujye muri West Bank” abandi bati: “ Reka reka, muze tujye mu bindi bice bya Israel”.

Uku guhuzagurika kwatumye ababahigaga batangira kubafata gahoro gahoro.

Mahmoud al-Arida wacuze umugambi wo gutoroka iriya gereza yabwiye umwunganira mu mategeko witwa Raslan Mahajna ko ari we watekereje umugambi wo gutoroka muri buriya buryo anatekereza ahacukurwa aho ari ho n’uburyo bizakorwa.

Avuga ko bose uko ari batandatu bacukuye uriya mwobo mu mayeri menshi kandi ngo nta muntu wundi wigeze abibafashamo.

Ikindi ngo ni uko batigeze bagira umugambi wo kuzagaba igitero cy’iterabwoba aho ari ho hose muri Israel nyuma yo gucika.

Muri iki gihe rero, ingabo za Israel ziteguye guhagurutsa ibifaro zikinjira muri Jenin gushaka yo bariya babiri basigaye kandi ngo izaba ari intambara ikomeye ishobora kuzabafata ari bazima cyangwa bapfuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version